Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Zion Temple : Asaph Music International yatunguye abantu mu ndirimbo bumvikanamo barapa bikomeye-Yumve hano

Ubwanditsi , 3 January

Itsinda rya Asaph Music International ribarizwa mu itorero rya Zion Temple Celebration Center Gatenga ryashyize hanze indirimbo yabo nshyashya bise ngo "Wangiriye neza" iri mu injyana ya Rapp.


Itsinda rya Asaph International ni rimwe mu matsinda azwiho ubuhanga bukomeye

Itsinda rya Asaph International ni rimwe mu matsinda azwiho ubuhanga bukomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,aba baririmbyi bamenyerewe mu ndirimbo zituje hamwe n’indi midiho itandukanye ariko ntibari bamenyerewe mu njyana ya Rap.

Ubu noneho baririmbye barapa ari no muri ubwo buryo basobanuye impamvu yabateye kuyoboka iyi njyana itamenyerewe na benshi muruhando rwa muzika ihimbaza Imana cyane mu matsinda n’amakorali .


Umuramyi Barnabas upfukamye aherutse kwimikirwa kuba Pasiteri niwe uyobora Asaph Music International

Umuramyi Barnabas uherutse kwimikirwa kuba Pasiteri akaba ari nawe uyoboye iri tsinda rya Asaph International yatangarije IYOBOKAMANA.COM impamvu basohoye iyi ndirimbo muri iyi njyana ya Rap itamenyerewe gukoreshwa mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana .

Pastor Barnabas yagize ati “Impamvu twakoze iyi ndirimbo muri iyi njyana nuko twashakaga ko ingeri zose yaba abakuze n’urubyiruko rwiyumva mw’ivugabutumwa dukora kuko Asaph isanzwe imenyerewe mu injyana zituje ziramya Imana ariko twashakaga impinduka kugira ngo twagure umurimo w’Imana no mu zindi njyana” .

Ni ibintu bidasanzwe cyane mu muziki w’injyana zihimbaza Imana ko Korali cyangwa itsinda iry’ar’iryo ryose rikora indirimbo iri mu injyana ya Rap ariko Asaph ikora iyi ndirimbo hari ubutumwa twashakaga gutanga ati:“twashakaga gukurura urubyiruko rukunda iyi njyana kugira ngo narwo rwibone muri uyu muzingo wacu".

Asaph International iherutse gushyira hanze indirimbo zigera ku munani harimo nka Wambaye icyubahiro, Wangiriye neza, Umwana w’intama n’izindi nyinshi .

UMVA IYI NDIRIMBO ASAPH MUSIC INTERNATIONAL BUMVIKANYE BARIRIMBAMO RAP:


Asaph Music International iherutse kumurika Album bise ngo "Wambaye icyubahiro"


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO