Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Zimwe mu mpamvu zituma Afurika ifatwa nk’umugabane w’icyizere cya Kiliziya y’ejo hazaza

Vincent Nsengiyumva , 3 days ago

Kiliziya Gatolika ni imwe mu madini afite abayoboke benshi mu Rwanda no ku Isi muri rusange. Ni idini rifatwa nk’umubyeyi w’andi madini n’amatorero dore ko riri mu yatanze andi gutangiza ivugabutumwa.

N’ubwo idini Gatolika rifite inkomoko mu Burayi, ubushakashatsi bugaragaza ko abayoboke bayo kuri uyu mugabane bagenda bagabanuka ku buryo bukomeye, ndetse na bake bavuga ko ari abagatolika bakaba bataboneka mu bikorwa by’iri dini.

Ubu bushakashatsi bwakozwe bw’ikigo Pew Research Center cyo muri Amerika bugaragaza ko abayoboke benshi b’ idini Gatolika bari kubarizwa ku mugabane wa Afurika dore ko umubare wabo ugenda wiyongera umunsi ku munsi.

Kuri ubu idini Gatolika rihanze amaso umugabane wa Afurika nk’inkingi ya mwamba yaryo ndetse rikaba rirebera uyu mugabane mu ndorerwamo y’icyizere cy’ejo hazaza.

Ibi byose bishimangirwa n’ingendo Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis amaze kugirira mu bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afurika mu myaka 5 gusa amaze ahawe inkoni y’ubushumba.

Uyu mushumba uri kubarizwa muri Afurika, mu ruzinduko azagirira mu bihugu bitatu, rubaye urwa kane kuva yagirwa umushumba wa kiliziya gatolika ku Isi mu 2013.

Izi ngendo za Papa Francis ku mugabane wa Afurika zigaragaza ukuyiyegereza nk’umugabane ufatwa nk’ahazaza h’idini Gatolika.

Ikiriho ariko kandi, abakiristu no mu yandi madini bari kwiyongera cyane muri Afurika. Pew Research Center iteganya ko mu 2050 abantu barenga bane mu 10 b’abakiristu ku Isi bazaba bari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Ubushakashatsi bwatangajwe na Center for Applied Research yo muri Amerika bwerekanye ko hagati ya 1980 na 2012 umubare w’abagatolika ku Isi wiyongereye ku kigero cya 57% bakagera kuri Miliyari 1,2.

Uku kwiyongera ariko ngo kwari guto i Burayi kuko kwari ku kigero cya 6% mu gihe muri Afurika kwari ku kigero cya 283%. Ubu bushakashatsi bwavuze ko icyo gihe abagatolika muri Afurika bari hafi miliyoni 200.

Nicolette Manglos-Weber, umwalimu w’Iyobokamana mu ishuri rya Tewolojiya kuri Kaminuza ya Boston, agira ati: "Ntekereza ko Afurika ari yo ejo rwose ha Kiliziya Gatolika."

Kiliziya Gatolika igira uruhare rukomeye mu kubaka ibikorwa remezo

Kwiyongera kw’abakirisitu b’idini Gatolika muri Afurika bisobanurwa no kwiyongera kw’abatuye uyu mugabane kuko biyongera kurusha abandi ku isi.

Gusa hari izindi mpamvu nkuko Nicolette abivuga, kuba muri Kiliziya Gatolika bisobanuye kandi "kuba mu idini ritanga ubufasha bukomeye mu bihugu imibereho igoye."

Yagize ati "Kiliziya itanga ibitaro, amashuri n’izindi serivisi zinyuranye ubutegetsi bunyuranye nyuma y’ubukoloni butabashaga guhita butanga."

Uyu mwalimu avuga ko kugeza ubu n’andi madini y’abaporotestanti na Islam ataragera ku rwego rwa Gatolika mu gutanga izi serivisi.

Papa Francis amaze na we kongera abahagarariye Afurika mu nzego zo hejuru muri Kiliziya, nabyo bikaba bigaragaza icyizere cy’uyu mugabane ku idini ry’ejo hazaza.

Nubwo kugeza ubu umubare munini w’Abakaridinali Gatolika ari Abanyaburayi (100) mu gihe Afurika igifite 26 gusa muri 215 bose hamwe, ngo bigaragara ko hari intambwe iri kugenda iterwa.

Papa Francis amaze gushyiraho Abakaridinali 10 bo muri Afurika mu myaka 5 amaze kuri uyu mwanya, mu gihe , Papa Benedict XVI yasimbuye yari yashyizeho Abakaridinali batandatu gusa.

Papa Francis amaze gusura ibihugu bya Afurika bitanu birimo Kenya, Centrafrique, Misiri, Maroc na Uganda. Muri uru rugendo rwe rushya azasura Momzambique n’ibirwa bya Madagascar na Mauritius.

Papa Francis ubwo yasomaga Misa kuri Katedarali yitiriwe Immaculate Conception iri i Maputo muri Mozambique ku wa Kane

Ibihumbi n’ibihumbi by’abemera ’idini Gatolika mu gitambo cya Misa yasomwe na Papa Francis i Maputo muri Mozambique


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO