Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Yesu nawe ukuntu yica abantu! Rimwe uzabyina uhimbaze, niyibuka itabi riri hanze aha akunyuze iy’ibusamo-Pastor Zigirinshuti

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Pasiteri Zigirinshuti Michel uri mu bavugbutumwa barambye kandi bamenyekanye muri uyu muhamagaro mu itorero rya ADEPR, avuga ko Yesu atwara abantu be igihe ashakiye, atitaye ku byifuzo byabo.

Ibi Pasiteri Zigirinshuti yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019 ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu itorero Foursquare riherereye Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mupasitoro ukunze kurangwa n’udushya mu myigishirize ye, yabwiye imbaga y’abakirisitu ba Foursquare Church ko bagomba kumenya neza gutungana cyangwa kweza umuntu atabiha igihe, abasaba ko ibyiza ari uko babaho mu buzima bejejwe kuko batazi igihe Yesu azaza kubajyanira.

Ati “Ntabwo gukizwa umuntu abihe igihe, ngo abibwire ngo munyihanganire Yesu nyuma y’iyi mpeshyi muzandebe. Rimwe uzabwira Yesu gutyo impeshyi ntuyigezemo, upfe mu muhindo cyangwa itumba. Igihe Yesu ashaka ko wezwamo ba aricyo wezwamo.”

Avuga ko impamvu iyo ariyo yose waha Yesu atayitaho ngo kuko hari n’abapfa ku munsi w’ubukwe cyangwa wo gukora ibirori byo gusoza amashuri ye.

Ati “Yesu nawe ukuntu yica abantu Mana! Uziko iyo Yesu ari bujyane umuntu iby’ingofero atabyitaho cyangwa iby’umwana w’umukobwa uri busigare urira atabireba. Kristo gucyura abantu batunganijwe abona ko bageze ku rugero rukwiriye biramuryohera cyane, kuruta graduation, kuruta gukora ubukwe n’ibindi birori. Yaguhitana Yesu ntumukinishe. ”

Yunzemo ati “Rimwe uzabyina hano akurebe ukuntu wamuhimbaje, anezerwe yibuke itabi riri hanze aha ngaha, ahite akunyuza iy’ibusamo aho kugira ngo ikureke ujye muri ibyo bitabi.”

Pasiteri Zigirinshuti ashimangira ko kimwe mu bintu bitera Yesu kuzamura abejejwe, ari uko aba ashaka kubahungisha ibyanduza.

Pasiteri Michel Zigirinshuti akunze gutumirwa gutanga inyigisho mu nsengero n’amatorero binyuranye, kubera ubuhanga bw’ijambo afite ndetse n’ubunararibonye muri uyu murimo w’ivugabutumwa.

Pasiteri Zigirinshuti wo mu itorero rya ADEPR

Zigirinshuti ari mu bapasiteri barangwa n’udushya twinshi mu myigishirize yabo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO