Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Yayeli wo muri Kingdom of God yakorewe ibirori bya ’Bridal Shower’-Amafoto

, 1 week ago

Niyitegeka Yayeli ni umwe mu baririmbyi bakomeye mu itsinda ry’abaramyi rya Kingdom of God Ministries, ndetse ufite ijwi rikurura abatari bacye cyane ko ariwe ubayobora mu miririmbire. Uyu mukobwa yakorewe ibirori n’inshuti ze za hafi bya ‘Bridal shower’ byo gusezera ubukumi.

Niyitegeka Yayeli umaze imyaka hafi 3 mu rukundo na Producer Eric Rukundo nyiri Capital Records studio, yakorewe ibi birori ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019.

Ni ibirori byateguwe n’abakobwa b’urungano rwa Yayeli, inshuti ze za hafi ndetse n’aba mama bakuru bamuhaye impanuro z’uko azarwubaka rugakomera, bibanda cyane ku kuzita ku mugabo.

Niyitegeka Yayeli n’umukunzi we Producer Eric Rukundo, bazasezerana kubana urudashira imbere y’Imana ku wa 5 Ukwakira 2019 kuri Healing Centre church i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabanzirizwa n’uwo gusaba no gukwa, nabyo bizaba kuri uwo munsi.

Niyitegeka Yayeli yaherukaga kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Rukundo muri Nzeri 2019, ubwo yamutunguriraga imbere y’imbaga, ubwo uyu mukobwa n’itsinda rya Kingdom of God Ministries aririmbamo bari mu gitaramo cyari kiswe ‘Victorious Live Concert’ cyari cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Icyo gihe Yayeli yatangaje ko yatewe ishema n’igikorwa umukunzi we yamukoreye imbere y’imbaga, avuga ko ari ikimenyetso gishimangira ko adaterwa ipfunwe n’uwo akunda.

Yayeli yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Inshiti ze z’aba maman n’inkumi bamusezeyeho banamuha impanuro z’urugo

Byari ibirori bibereye ijisho

Byari ibyishimo bisendereye kuri Yayeli

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO