Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Yayeli ukundwa cyane muri Kingdom of God Ministries yarushinze (Amafoto na Video)

Vincent Nsengiyumva , 5 days ago

Niyitegeka Yayeli umwe mu baririmbyi bakomeye mu itsinda ry’abaramyi rya Kingdom of God Ministries, yasezeranye kubana akaramata na Producer Rukundo Eric bamaranye imyaka hafi itatu mu munyenga w’urukundo. Aba bombi kuri Healing Centre church i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana kwa Producer Rukundo Eric nyiri Capital Records studio na Niyitegeka Yayeli wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 5 Ukwakira 2019, wabanjirijwe n’ibirori by’agatangaza byo gusaba no gukwa uyu mukobwa w’uburanga byabaye mu gitondo.

Umuhango wo gusaba no gukwa Yayeli waranzwe n’ibirori bikomeye, aho aba bombi baherekejwe n’imbaga y’abo mu miryango yombi ndetse n’inshuti zabo.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, bakomereje Healing Centre church i Remera basezerana imbere y’Imana kuzabana akaramata. Nyuma yo gusezerana bakomereje mu birori byo kwakira inshuti n’abavandimwe baje kubashyigikira.

Niyitegeka Yayeli yaherukaga kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Rukundo muri Nzeri 2019, ubwo yamutunguriraga imbere y’imbaga. Icyo gihe uyu mukobwa n’itsinda rya Kingdom of God Ministries aririmbamo bari mu gitaramo cyari kiswe ‘Victorious Live Concert’ cyari cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Yayeli Niyitegeka aherutse gukorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) n’inshuti ze za hafi mu birori byabaye tariki 15 Nzeri 2019.

Producer Rukundo Eric na Niyitegeka Yayeli baherutse gusezerana imbere y’amategeko tariki 26 Nzeri 2019.

Niyitegeka Yayeli yasezeranye kubana akaramata na Producer Eric bamaze imyaka myinsi mu munyenga w’urukundo

Byari ibyishimo by’igisagirane kuri Yayeli wamaze kurushinga

Producer Rukundo Eric wamaze kuba umugabo wa Yayeli bidasubirwaho

REBA UKO BYARI BIMEZE MU BIRORI BYO GUKWA YAYELI


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO