Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Yayeli, Inkingi ya mwamba muri Kingdom of God Ministries yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we -AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Niyitegeka Yayeli umwe mu baririmbyi bakomeye mu itsinda ry’abaramyi rya Kingdom of God Ministries, ndetse ufite ijwi rikurura abatari bacye cyane ko ariwe ubayobora mu miririmbire, yasezeranye mu mategeko na Producer Rukundo Eric bamaranye imyaka hafi itatu mu munyenga w’urukundo.

Uyu mukobwa ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Kingdom of God Ministries, yasezeranye kuzabana akaramata na Rukundo Eric kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2019.

Ni umuhango wabereye mu murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho bombi bari bagaragiwe n’inshuti zabo za hafi ndetse n’imiryango.

Niyitegeka Yayeli yaherukaga kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Rukundo muri Nzeri 2019, ubwo yamutunguriraga imbere y’imbaga.Icyo gihe uyu mukobwa n’itsinda rya Kingdom of God Ministries aririmbamo bari mu gitaramo cyari kiswe ‘Victorious Live Concert’ cyari cyabereye kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

Icyo gihe Yayeli yatangaje ko yatewe ishema n’igikorwa umukunzi we yamukoreye imbere y’imbaga, avuga ko ari ikimenyetso gishimangira ko adaterwa ipfunwe n’uwo akunda.

Yayeli Niyitegeka aherutse gukorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (Bridal Shower) n’inshuti ze za hafi mu birori byabaye tariki 15 Nzeri 2019.

Ni ibirori byateguwe n’abakobwa b’urungano rwa Yayeli, inshuti ze za hafi ndetse n’aba mama bakuru bamuhaye impanuro z’uko azarwubaka rugakomera, bibanda cyane ku kuzita ku mugabo.

Niyitegeka Yayeli n’umukunzi we Producer Eric Rukundo ufite inzu itunganya umuziki ya The Capital Records, bazasezerana kubana urudashira imbere y’Imana ku wa 5 Ukwakira 2019 kuri Healing Centre church i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzabanzirizwa n’uwo gusaba no gukwa, nabyo bizaba kuri uwo munsi.

Yayeli Niyitegeka n’umukunzi we Rukundo Eric basezeranye mu mategeko

Bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore

Kari akanyamuneza kuri Rukundo na Yayeli

Yayeli Niyitegeka yaherukaga gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi n’urungano rwe

Yayeli yatunguriwe imbere y’imbaga yambikwa impeta n’umukunzi we

Aba bombi bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO