Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Women Foundation Ministries igiye gukora igiterane cy’iminsi 7 yatumiyemo abavugabutumwa bakomeye

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuryango Women Foundation Ministries riyobowe na Apotre Alice Mignone Kabera ryongeye gutegura igiterane gikomeye cy’ iminsi irindwi cyo kuramya no guhimbaza Imana, cyitezweho guhembura no kubohora imitima y’abatari bacye.

Iki giterane kizabera ku cyicaro gikuru cya Women Foundation Ministries Kimihurura, gitegerejwe n’abakunda kuramya no guhimbaza kizatangira ku Cyumweru taliki 9 Kamena gisozwe ku wa 15 Kamena uyu mwaka.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya Cyenda kizamara iminsi irindwi kizajya gitangira saa kumi nimwe z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.


Apotre Alice Mignonne Kabera, Umushumba mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo yatangarije Iyobokamana ko kuri iyi nshuro bagihaye insanganyamatsiko igira iti “The Ebenezer” bivuga “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.” Ijambo riri muri Samweli wa mbere l 7:12.

Iki giterane cya Women Foundation Ministries yagitumiyemo abandi baramyi bo mu Rwanda batandukanye barimo Precious Stone, itsinda ry’abaramyi rya Noble Family Church n’abandi batandukanye bazatanga umusanzu mu guhembura imitima y’abihebeye indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse abaririmbyi bazafasha abazitabira iki giterane kwegerana n’Imana, hatumiwemo n’abavugabutumwa bakomeye nka Prophet Ken Muyaya, wo mu gihugu DRC, Pastor Mark KAGISYE wo mu Burundi, Umushumba w’amatorero ya Vivante ku Isi Pastor Edmont KIVUYE, ndetse na Apotre Alice Mignonne Kabera, Umushumba mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, aho bazatanga ubutumwa bubohora binyuze mu ijambo ry’Imana.

Iki giterane cy’iminsi 7 kigiye kuba ku nshuro yacyo ya 9


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO