Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abapadiri bose bishe amahame ya Gatolika bakabyara abana bagiye kumenyekana


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 September 2018 saa 07:37'

Ikigo cyigenga cy’ I Nairobi muri Kenya kigiye gupima uturemangingo DNA kigaragaze abapadiri babyaye abana.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru NairobiNews Abagore babyaranye n’ aba bapadiri nibo batanze ibimenyetso bizashyingirwaho n’ iki kigo. Kiriziya gatolika niyo yasabye ko abo bagore bagaragaza niba abo bana bayarabyawe n’ abapadiri.

Bamwe muri abo babyeyi bavuga ko abapadiri babateye inda bakabihakana. Bamwe muri abo bapadiri bagejejwe imbere y’ inkiko, umwe muribo urukiko rwamuhamije kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’ abana be babiri babahungu.

Mu mpera za 2017 Papa Francis yashyizeho komisiyo ishinzwe kwiga ku kibazo cy’ abadiri bashinjwa gushurashura no gutera inda abagore. Mu ndahiro y’ abapadiri biyemeza kutazigera hashaka abagore gusa hari amakuru avuga ko kugira ngo umuntu yemererwe kuba umupadiri abanza gupimwa ngo barebe niba atari ikiremba.

Mu myaka yashize abapadiri bigeze gusaba ko bakwemererwa gushaka abagore ariko kiriziya gatolika irabyanga.

Icyo kigo cyo muri Kenya gifite iminsi itarenze 30 yo kuba cyamaze gushyikiriza kiliziya gatolika raporo igaragaza abo ba padiri babyaye.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.