Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Umuhanzikazi Diana Kamugisha yatanze umuti warangiza ikibazo Aline Gahongayire afitanye n’itangazamakuru

Ubwanditsi , 2 weeks ago

Umuhanzikazi Diana Kamugisha umaze imyaka isaga 20 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko ikibazo Aline Gahongayire afitanye n’itangazamakuru kigomba gukemuka aruko habayeho guca bugufi ku mpande zombi .

Uyu muhanzikazi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM ubwo yarabajijwe icyo avuga ku mwuka mubi uri hagati y’umuhanzikazi mugenzi we Aline Gahongayire n’itangazamakuru ryo mu Rwanda rimushinja ko yarisuzuguye akavuga ko atari kurwego rwaryo ko we ubu avugana na Voice of Amerca(VOA).


Umuhanzikazi Diana Kamugisha yavuze ko gusaba imbabazi no kuzitanga aribyo byarangiza ikibazo hagati ya Aline Gahongayire n’abanyamakuru

Diana Kamugisha ku bijyanye na Aline Gahongayire yavuzeko nkuko turi abakristo hagomba kubaho gusaba imbabazi no kubabarira

Ati:"Aline Gahongayire ndamukunda kuko ni inshuti yanjye nawe arabizi ariko yiyumve mu mutima ashakishe ahantu yumvako niba agomba gusaba imbabazi abanyamakuru azibasabe kandi nazibasaba abanyamakuru nabo bamubabarire".

KURIKIRA IKIGANIRO DIANA KAMUGISHA YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO