Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video: Pastor Mama Queen yavuze ibintu akundira ADEPR yahozemo anagaruka ku mukuru w’igihugu Paul Kagame

Ubwanditsi , 2 months ago

Pastor Mukeshimana Edith uzwi ku izina rya Mama Queen umushumba w’itorero rya Naioth Church rikorera i Nyamirambo yavuze ko akunda itorero rya ADEPR yahozemo ndetse anavugako umunya Politique yemera gusumbya abandi ari Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda .


Pastor Mama Quuen aganira na IYOBOKAMANA.COM yagarutse ku ngingo nyinshi mu murimo w’Imana

Pastor Mama Queen ibi yabitangirije mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA.COM aho yavuze ko itorero rya ADEPR arikundira ibintu 3 aribyo kuba ADEPR ari umubyeyi ,kuba ADEPR igira inyigisho z’ukuri kandi ikaba igira igitsure cyo gucyaha no guhana abigize nabi .

Pastor Mama Queen abajijwe igituma akunda kuvuga ko yemera itorero rya ADEPR yvuzeko ayikundira kuba ari umubyeyi urera neza kandi umwana yareze akaba atazingama kuko irakuza ikanacutsa ati:"Kuba nkivuga Imana nkuzura umwaka wera nuko narererewe kubirenge by’abashumba bazima".

Pastor Mana Queen yakomeje avugako ikintu cya kabiri akundira ADEPR aruko igira inyigisho nziza ati:"Barigisha kandi inyigisho zubaka kandi zirimo ukuri .

Icya gatatu Mama Queen avuga akundira ADEPR ngo nuko bagira igitsure ati:"Baracyaha bagahana kandi nanjye sinzajya nyuma yibyo nigiye kuri ADEPR mfata nk’umubyryi wanjye".

Pastor Mama Queen mu bibazo yabajijwe na IYOBOKAMANA.COM yabajijwe umunya Politique yemera kurusha abandi maze asubiza avugako mu bifatika yemera Perezida wa Repubulika Paul Kagame .

Ati:"Impamvu mwenera nuko atugejeje ahantu hakomeye kuko afatikanije n’ingabo z’igihugu baruhuye Abanyarwanda bunamura inkota mu gihugu muri 1994 rwose Perezida wacu yaje atarobanura kubutoni agera ikirenge mu cy’Imana .

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE PASTOR MAMA QUEEN YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA.COM :


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO