Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Video:Apotre Gitwaza yanyemereye inkunga bamwe mubo bakorana baritambika ngo atagerwaho n’urwandiko yantumye-ubuhamya bwa Rwasa Roger

Ubwanditsi , 2 months ago

Bwana Roger Rwasa utuye mu mujyi wa Kigali ufite ubuhamya bukomeye bw’inzira ndende yanyuzemo avuga ko mu bibazo yagize bikomeye yagize umugisha wo kuba yaraziranye n’intumwa y’Imana Apotre Gitwaza ndetse amwemerera ko yatera inkunga umushunga uciriritse yakora maze amutuma urwandiko rubisobanura ariko bamwe mubakora muri Zion Temple banga kurumushyikiriza nkana none imyaka ikaba ishize ari itatu.


Bwana Rwasa Roger ababajwe nuko urwandiko yatumwe na Apotre Gitwaza rutamugezeho ngo amufashe

Bwana Rwasa Roger ,umugabo w’’abana bane n’umufasha umwe afite ubuhamya bukomeye bw’ibyo Imana yamukoreye birimo kuba yaramuzuye yapfuye benda kumushyingura ,ikamurokora urupfu rukomeye aho yari yarohamye muruzi ,ikamurokora urundi rupfu aho yahubutse ari kubaka etage ahantu harehare kuko bubakaga inzu ya etage 3 yikubita mu musumari wa centimetero 15 .

Bwana Rwasa Roger yakomeje avugako yagize umugisha wo kumenyana na Apotre Paul Gitwaza ngo bakaba baramenyanye bitewe nuko aho uyu mugabo yakoze hari haturanye naho uyu mushumba yaratuye maze amaze kumenya ibyamubayeho amubwirako agenda akamwandikira umushinga wicyo yamufasha mu buzima maze ajyanye ibaruwa kuri Zion Temple ahabwa Copie de Reception ariko ibaruwa ntiyashyikirizwa Intumwa y’Imana Apotre Gitwaza kuko imyaka ishize ari 3 kandi yagiye asubirayo gukuriirana iby’urwandiko rwe ahubwo agashaka kwakwa ibaruwa ya Reception ngo ibimenyetso bizimangane.

Mu magambo ye ,Bwana Rwasa Roger yagize ati:” Njyewe amateka yanjye ni maremare cyane ariko nyine nabanye na Apotre Gitwaza mu gihe kimwe ubwo nakoraga murupangu rwaeri rufatanye naho yaratuye ,ubwo naje kumubwira ikibazo cyanjye antuma ibaruwa ,ndayizana, yari yanansabye ko nategura umushinga yamfashamo,ubwo rero naranditse ibaruwa nyijyana kuri reception(Aho babariza,bakanakira abagana urusengero) banantereraho cashet(Kashi) .

yakomeje ati :"Namaze iminsi myinshi ntegereje rwose byaranze nyuma naje kuzajya nsusubirayo ngo ndebe ko abo bantu bayimumpereye ahubwo bakanandwanya cyane bashaka no kunyaka iyi bantereyeho kashe ngo bitazamenyekana ariko mu byukuri byarantunguye nibaza niba ari abakozi b’Imana abo barimo kunkorera ibi.

Uyu mugabo rero ni umugabo uvuga ko asengera muri ADEPR ndetse akaba ari umukozi w’Imana nkuko abihamya,ndetse akaba avuga ko ubuhamya bwe abantu benshi bagiye babukoresha bashaka amaronko ku giti cyabo harimo n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kinyinya aho bigeze bakora igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kumufasha maze abantu bagatanga amafaranga agera kuri Miliyoni ebyiri z’amanyarwanda akaza guhabwa ibihumbi mirongo itatu na bitanu gusa ndetse iki kibazo cye ngo kikaba kizwi n’inzego zitandukanye muri ADEPR nko mukarere ka Gasabo no mu rurembo rw’umujyi wa Kigali .

IYOBOKAMANA.COM ikimemenya aya makuru twagerageje kuvugana nabo bireba mw’itorero rya Zion Temple aho umunyamakuru wa IYOBOKAMANA.COM yagiye kubiro bya Zion Temple mu Gatenga akahamara igihe kirekire yabuze uwamuha amakuru ahubwo bakamuhanahana bityo mu gihe tugitegereje ko bagira icyo babivugaho nabyo tuzakibatangariza .

NARAPFUYE NZUKIRA KW’IRIMBI ,APOTRE GITWAZA ANYEMERERA INKUNGA NDAHEBA-UBUHAMYA BWA RWASA ROGER:


ADEPR YARANYAMBUYE BYONGERA IBIKOMERE BY’IBIBAZO NAHUYE NABYO-UBUHAMYA BWA RWASA ROGER:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO