Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uwibwira ko gukizwa ku buntu bimuha uburenganzira bwo gusubira mu byaha arishuka- Rev Dr. Rutayisire

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Rev Dr Antoine Rutayisire uyobora EAR Paruwasi ya Remera avuga ko umuntu wese ufite imyumvire y’uko gukizwa ku buntu bimuha uburenganzira bwo kujya akora ibyaha uko yishakiye aba yibeshya cyane.

Ibi uyu mushumba yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2019, ubwo yabwirizaga abitabiriye amasengesho abera EAR Paruwasi ya Remera buri wa Mbere.

Rev Dr Rutayisire avuga ko hari abantu bumvise inyigisho nabi, aho bibwira ko gukizwa ku buntu bitanga uburenganzira bwo kwikorera ibyo bashaka.

Avuga ko “hari agakiza katangiwe ubuntu katabonerwa mu mirimo no kubahiriza amategeko yandi ahubwo kabonerwa muri Yesu Christu.”

Avuga ko abantu bagomba kumva neza ko kuba twarakijijwe ku buntu bitavuze ko twakitwara uko dushaka, tugakora ibyo dushaka bihabanye n’ibyo ijambo ry’Imana ridusaba.

Agira ati “ Iyo mbabwiye ngo dukizwa ku buntu, ntibivuze ngo tujye twikorera ibyo dushatse. Ahubwo ubuntu bw’Imana bwatugize abana b’Imana, bumaze kutugira abana bayo dutegerejweho kwitwara nk’abana b’Imana. Uwibwira ko gukizwa ku buntu bimuha uburenganzira bwo kwisubirira mu byaha aba yishuka.”

Akomeza avuga ko ukora ibyaba atabarizwa mu bana b’Imana kuko amategeko ariyo ndangagaciro z’abana b’Imana.

Rev. Pastor Dr Rutayisire ashimangira ko abahabwa agakiza atari uko baba bubahirije amategeko nk’uko benshi babyibeshyaho mu minsi ya none, ugasanga hari ibyo bashingiraho bagaca imanza z’abakijijwe n’abadakijijwe.

Ati “ Twebwe ntabwo duhabwa agakiza kuko twubahirije amategeko, ndetse n’uyu munsi benshi baracyabyibeshyaho. Ugasanga barimo kubipima bashingiye ku majipo n’uburebure bwayo, bashingiye ku misatsi idefirije n’itadefirije, bashingiye ku mikufi, abayambara n’abatayambara! N’indi mihango myinshi bashingiraho bavuga ngo uyu arakijijwe uyu ntakijijwe.”

Dr. Rutayisire avuga ko Bibiliya igaragaza neza ko agakiza nta rindi zina twahawe munsi y’ijuru kabonerwamo uretse izina rya Yesu Kristu.

Muri iri jambo ry’Imana, uyu mugabo umenyerewe ku kubwiriza inyigisho zifasha abatari bacye, avuga ko hari abantu bafite imyumvire y’uko ubwo bahawe agakiza ku buntu bagomba no kujya bakora ibyaha kugira ngo Imana ibone abo ibabarira.

Yanaboneyeho kunenga abavuga imvugo zitari muri Bibiliya zivuga ngo “Kwakira Yesu” kandi twakagombye kujya tuvuga kwemera Yesu ngo kuko usengewe wese atariko yakira Yesu.

Pastor Antoine Rutayisire anenga abafite imyumvire y’uko gukizwa ku buntu byabahaye uburenganzira bwo gukora icyaha"


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO