Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Uramutse utanze Icyacumi nabaho, utanagitanze nabaho ariko imigisha n’imivumo ni iyawe- Apotre Dr Gitwaza

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Intumwa y’Imana, Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’itorero Zion Temple and Celebration ku Isi, anenga abakirisitu badatanga ituro ry’icyacumi bibwira ko iyo bayatanze aba ari ayo gutunga umushumba, birengagije ko aba agenewe gushyirwa mu bikorwa by’itorero.

Ibi, Apotre Gitwaza yabigarutseho ubwo yarimo yigisha ubutumwa bwiza imbaga y’abakirisitu mu itorero rye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019, aho yagarukaga ku mumaro w’ituro ry’icyacumi mu itorero.

Muri iyi nyigisho ndende yamaze igihe kigera ku isaha n’iminota 12, Gitwaza yavuze ko icyacumi kiri mu maturo umukirisitu agomba gutura Imana, anavuga ko cyabayeho kuva kera kubwa Aburahamu.

Yavuze ko Aburahamu yakunze gutanga icyacumi kubera ibikomeye Imana yamukoreraga, akabikora mu rwego rwo kuyereka ko azirikana ineza n’ubuntu bwayo.

Gitwaza avuga ko icyo gihe Aburahamu yatangiye kumenya agaciro k’Icyacumi, ataranabibwira n’Imana, ariko akaba yarabihishuriwe ubwo yahuraga na Merisedeki.

Apotre Gitwaza avuga ko gutanga icyacumi bigomba kuba umuco wa buri wese, aho yaba asengera hose cyangwa imyemerere yaba afite yose, akabikorera ahumeka umwuka w’abazima.

Yagize ati “Si ikibazo cyo kuba ufashwa cyangwa udafashwa, ni ihame. Waba uri umukiranutsi cyangwa uri ibandi urahumeka. Gutanga icyacumi ntibisaba kuba ufashwa cyangwa udafashwa, oya. Iyo Imana igutije imbaraga nawe ugomba gutanga icyacumi. Iyo Imana igutije imbaraga nawe uyiha icyacumi. Si ibintu byo gushakisha ni ihame.”

Avuga ko hari abibwira ko icyacumi batanga gitunga umushumba cyangwa abapasiteri, avuga ko abatekereza gutyo baba bibeshya ngo kuko icyacumi kiba kigenewe gushyigikira umurimo w’Imana.

Ati “Hari abavuga bati ‘iki cyacumi dushyira Gitwaza dutekereza ko akennye?Mu by’ukuri ntabwo ugiha Gitwaza, ni imigisha yawe cyangwa imivumo yawe.Oya, ntabwo ugiha Gitwaza kuko uramutse ugitanze nabaho, utagitanze nabaho. Ariko imigisha ni iyawe, n’imivumo ni iyawe.”

Avuga ko n’ubundi ababitwara gutyo baba bahora ubusa abashumba, ngo kuko n’ubundi hatajya habaho kubahatiriza gutanga icyacumi ngo kuko gisanzwe gitangwa n’abafite umutima wo kugitanga bazi neza agaciro kabyo.

Apotre Dr Gitwaza yakuriye inzira ku murima abakirisitu bibwira ko amaturo batanga ariyo amutunze

Apotre Dr Paul Gitwaza, Umuyobozi w’itorero Zion Temple and Celebration ku Isi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO