Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuvugizi w’imana nkuru y’i Rwanda avuye mu mahanga kuyibwiriza abatari bayizi

Ubwanditsi , 2 months ago

Imana y’i Rwanda ngo niyo nkuru kuruza izindi ku Isi, abantu bakwiye kuyisenga bashikamye, bakirinda izo babwirijwe n’abazungu (abamisiyoneri), bibasiye Afurika mu kubigisha amahame ashingiye ku bitabo bita bitagarifu bivuga ku mana, nyamara ayo mahame batayakurikiza.

Ibyo nibyo byatumye umuvugizi w’Imana nkuru y’u Rwanda Ntezimana Sebu ajya kuvuga ubutumwa mu mahanga abamenyesha ko no mu Rwanda hari Imana ishoboye, nyuma yo kwimikwa.

Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe avuye muri ubwo butumwa avuga ko hari Abanyarwanda n’abanyamahanga yabashije kumvisha iyo Mana bakakira ubutumwa bwiza, buyiturutseho.

Ati ” Hafi 600 mu bihugu by’u Bufaransa, mu Buholandi nanyuze no mu Birwa bya Maurice. Kandi ninsubirayo tuzagira benshi barushijeho.”

Yongeraho ati ” Iby’Imana y’i Rwanda, barabyumvise kandi barabyubaha. Abanyarwanda bakwiye kureka kureba ibyo hanze, bakagaruka ku isoko, ku muco, bakareba imyemerere twari dusanganywe, nibajya kwambaza bambaze Imana y’ i Rwanda.”

Avuga ko iyi Mana abazungu baje bayisanga bagashaka kuyihindura uko bishakiye bayobya Abanyarwanda, ariko ngo igihe kirageze ngo ibwirwe bose, bibutswe ko yahozeho kandi iriho.Ni muri urwo rwego ababwiwe iyi Mana baturutse mu mihanda yose y’Isi bazahurira i Kigali tariki ya 7 Nyakanga 2019 mu birori byo kwizihiza umunsi wera w’umucyo.

Umuyobozi w’itsinda ritegura umunsi wera w’umucyo (white day and shine), Mubalaka Edouard, umunyamategeko, umusesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga wanamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko Imana y’u Rwanda ariyo iruta izindi akaba ariyo mpamvu bageza ubutumwa bwayo ku batuye Isi.

Avuga ko igihe kigeze ngo abantu bamenye iyo Mana y’i Rwanda. Ati ” Umuvugizi ameze nk’intumwa, igihe kirageze ngo abantu bamenye Imana y’u Rwanda…. ndenda gusohora igitabo kizaba kimeze nka Bibiliya, Bibiliya ibereye u Rwanda ataru irimo amabaruwa Pawulo yandikiye Abakorinto n’abandi idafite icyo itumariye.

Iyi mana y’i Rwanda niyo yaremye ijuru n’isi, irema na twebwe abantu. Si ukuyigarura kundi ahubwo ni uguhamya ko isanzwe ihari, ni ukwibutsa ko wowe utari uziko ihari wongere ubyibuke. Abantu barayobye bibagirwa Imana iwabo basengaga, dukwiye gusenga Imana yacu aho gusenga iy’abanyamahanga.”


Mubalaka wayoboye umuhango wo gutora intumwa 11

Ubwo yimikaga intumwa 12, Mubalaka yazihaye inshingano zo kwamamaza Imana y’u Rwanda aho bari hose.

Icyo gihe batoye intumwa 11 bakirinda iyabagambanira nk’uko byabaye kuri Yezu.
Ubwo yimikwaga, Sebu yahawe ikamba ry’ubutware n’inkoni yo kuyobora izindi ntumwa.

Uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya 7 Nyakanga buri mwaka.
Abategura umunsi wera w’umucyo bagizwe n’abasaga 9000 bahura rimwe mu gihembwe. Uyu munsi uzajya ubanzirizwa n’igitambo cy’isengesho nk’ikimenyetso kigaragaza ko Imana ari yo isumba byose.

Uyu munsi watangiye mu Rwanda tariki ya 19 Nzeri 2018, uzajya uba ari uwi bitangaza, aho buri muntu wese azanjya abona ibitangaza n’ibisubizo by’ibibazo bye yasabye Imana.

Kuri uwo munsi hazajya hacanwa imuri zirindwi zifashwe n’abantu bagize itsinda ry’abantu barindwi bazunguruke karindwi bavuge amagambo arindwi y’ibyifuzo birindwi byari byarabagoye bashaka ko Imana ibasubiza izo ncuro zirindwi zagarutsweho zikaba zivuga umubare wuzuye w’Imana mu rurimi rw’igiheburayo.

Kuri uwo munsi kandi hazajya hakorwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha no gusura abantu batandukanye harimo abarwariye mu bitaro, abari munzu z’imbohe (muri gereza), gufasha abashonje n’abandi batishoboye kugirango abantu bamenye ko Imana y’u Rwanda igira neza.


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • , 28 January 2019 , saa 11:04'

    Icyo yanditse :

    NIBA MWEMERA IBYA YUDA MUKEMERA IBY’UMUBARE 7 UBWOSE YAMANA Y’ABAZUNGU YO NTIMUYEMERA? EREGA NTABWO IKIRI IY’ABAYISIRAERI GUSA NI IY’ISI YOSE NDETSE N’ IJURU NONESE BURI GIHUGU KIZAGIRA IMANA YACYO?

  • Kayumba Modeste , 29 January 2019 , saa 04:33'

    Icyo yanditse :

    Nta mana y’u Rwandais ibaho habaho Imana imwe rukumbi yaremye isi n’ijuru n’umuntu mû ishusho yayo. uyobye abo uyobya,ariko umenye ko ntamana y’igihugu runaka iyo s’Imana n’ ikigirwamana. abazakuyoboka Bose bazarimbuka.

  • Kayumba Modeste , 29 January 2019 , saa 04:40'

    Icyo yanditse :

    Ko wumva udashaka Imana y’abazungu nkaba mbona iyawe nayo 7 ari iby’abaheburayo ubwo urumva utivuguruza? mbega imigambi ya sekibi!!!! Murabe masooo!!!!!

  • SENDAKEYE Etiro , 30 January 2019 , saa 05:38'

    Icyo yanditse :

    ikigaragara cyo nuko bano bantu bishakira kumenyekana gusa, abantu gukizwa no gukorera Imana byarabananiye none batangiye kwiremera incocero,uwakubaza iyo Mana yi Rwanda uvuga icyo yagutumye aho ntiwasanga uyibeshyera, ese mwibwirako twe dukomeje kwemera ibyo abazungu bavuze ugirango nuko nta bwenge dufite?oya da turabufite ndetse ntim buturusha,ahubwo badusobanuriye Imana twari tuzi ariko nta mvugo yayo tuzi,nta nimigambi yayo tuzi.muri make ibyo twemeraga kwari ugutera beau sens,abo ba missionaries muvuga nabi nibo batumenyesheje ko I gorogota hamenewe amaraso yumwana wintama kandi ni nabo batubwiye urupfu Christo yapfuye nyuma akazuka,ayo makuru yose twasanze ari ukuri tutitaye kuwayazanye no Ku nyungu yarafite,ubu tuvugana Yesu ni muzima tuganira kenshi.niba kwakira agakiza byarabaniye mureke kuyobya abantu ngo namwe mwavumbuye

  • Dirk , 30 January 2019 , saa 07:40'

    Icyo yanditse :

    Ndashaka kumenya gusa, iyo mana y’i Rwanda yitwa gute? Izina ryayo

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO