Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuvugabutumwa Eddy Kamoso yahishuye uko ubusambanyi bwasenye urugo rwe rwa mbere

Ubwanditsi , 1 month ago

Umuvugabutumwa akaba umuririmbyi ndetse n’umunyamakuru ukora ibiganiro by’iyobokamana, Eddy Kamoso, yahishuye ko urugo rwe rwa mbere rwinjiriwe n’ingeso y’ubusambanyi biteza agatotsi katumye atandukana n’umugore we wa mbere.

Eddy Kamoso yamenyekanye cyane mui Rwanda nk’umuhanzi w’umuramyi anabifatanya n’itangazamakuru mu kiganiro ‘Imbaraga mu guhimbaza’ zakoraga kuri Radio 10 ndetse akabifatanya no kubwiriza ubutumwa bwiza ahantu hatandukanye.

Eddy Kamoso yaje guykomereza umuhamagaro we w’ivugabutumwa mu Burundi, ariko na none akomeza no kubifatanya n’itangazamakuru.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro Samedi de Tente kuri Radio Rwanda Eddy yahishuye ko atahiriwe n’urushako kuko urugo rwe rwa mbere rwasenywe n’ingeso y’ubusambanyi. Ati “Ni ubusambanyi. Nta kindi’.

Abajijwe niba ari we wacaga inyuma umugore we cyangwa se umugore we ariwe wamucaga inyuma yavuze ko atifuza kubitangaza gusa ngo ‘ubusambanyi’ bwashyize iherezo ku rukundo rwe rwa mbere.

Avugaga ko akimara gushakana n’umugore we wa mbere yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye mu rugo rwe ku buryo yicaraga akicuza imbamvu yashatse umugoe.

Yagize ati “Ku rugo rwanjye rwa mbere hari igihe nifuzaga kuba ingaragu kuko aribwo nabaga mu buzima bwiza nigendera mu mudoka nshaka […]”

Eddy Kamoso ashimangira ko ubusambanyi aribwo bwashyize iherezo ku rugo rwe rwa mbere.

Avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugore we yaje gushakana n’undi ariko bitanyuze mu nzira nziza, ngo kuko yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi akamutera inda, ariko ngo akaba yarabisabiye Imana imbabazi n’ubwo byatumye ahagarikwa gukomeza gukora umurimo w’ivugabutumwa.

Eddy Kamoso avuga ko umugore we wa kabiri bamaze kubyarana abana babiri babiri b’abahungu aho umukuru afite imyaka ine undi akaba afite amezi arindwi.

Yavuze ko ubu atuje ari mu munezero w’Imana kandi aharanira kugira urugo rwiza nk’uko yabisezeranyije Sebukwe.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO