Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuraperi akaba n’Umupadiri Uwimana yerekeje mu Budage mu iserukiramuco yatumiwemo – AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Padiri Jean François Uwimana umaze kumenyekana cyane mu muziki Nyarwanda by’umwihariko mu Njyana ya HipHop yamaze kwerekeza mu Budage mu iserukiramuco ryiswe African Festival aherutse gutumirwamo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2019 nibwo Padiri Jean François Uwimana yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cy’u Budage aho yitezwe gutaramira abazitabira iserukiramucyo.

Iri serukiramuco ryiswe African Festival rizabera mu Budage kuva tariki 15 Nyakanga kugeza tarriki 30 Nyakanga 2019, rikaba ryaratumiwemo abahanzi banyuranye b’ibyamamare bo muri Afurika.

Ubwo Padiri Uwimana yaganiraga na IYOBOKAMANA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, yatangaje ko yashyitse ku mugabane w’i Burayi, aho agiye kuba ari mu mujyi wa Berlin aho azakomereza imyiteguro ye kugira ngo azabashe gushimisha abakunzi be ndetse n’abandi bazitabira iserukiramuco.

Iri serukiramuco Padiri Uwimana yitabiriye ku nshuro ya mbere, ritegurwa n’uwitwa Andreas Krefft akaba ari nawe wamutumiye.

Padiri Uwimana aherutse gutangaza ko muri iri serukiramuco azaririmba indirimbo zitandukanye ariko yibanda ku zigaragaza umuco Nyarwanda.

Padiri Uwimana ukorera umurimo w’Imana muri Diyosezi ya Nyundo yavuze ko azifashisha itorero rya Kinyarwanda kugira ngo arusheho kugaragaza umuco w’igihugu cy’u Rwanda.

Uyu mupadiri umaze kubaka izina mu muziki abinyujije mu Njyana ya HipHop avuga ko yizeye ko iri serukiramuco rizongera umubare w’abakurikirana ibikorwa bye bya buri munsi mu muziki.

Padiri Jean François amaze imyaka irindwi ahawe ubusaseridoti, kuri ubu akaba amaze imyaka itatu yinjiye mu muziki wibanda ku njyana ya HipHop.

Padiri Jean François Uwimana avuga ko nyuma y’iserukiramuco azakomeza amasomo mu Budage

Padiri Jean François Uwimana yageze ku mugabane w’Uburayi

Yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane

Avuga ko iri serukiramuco rizazamura izina rye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO