Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Papane yageze i Kigali, ashimangira igihango afitanye n’Abanyarwanda

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuramyi Pastor Papane Bulwane w’Umunyafurika y’Epfo wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu avuga ku bumwe amaze kunga n’abakunzi b’umuziki wo kuramya bo mu Rwanda.

Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘Halempotsa’, ‘Ndohamba’ n’izindi zazamuye izina rye ku ruhando mpuzamahanga, yageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe mu masaha ya saa munani z’igicuku cyo mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Pastor Papane utegerejwe n’abatari bacye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cye bwite yise ‘Gospel Is My Life Recording’, biteganyije ko kizabera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku rusengero Christian Life Assembly (CLA) tariki 21 Nyakanga 2019.

Ubwo Papane yageraga i Kigali mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yagaragaje imbamutima ze ku kongera kugera ku butaka bw’u Rwanda nyuma y’umwaka umwe gusa, ahishura ko ari imbuto zashibutse mu rukundo yeretswe n’abanyarwanda ubwo ahaherutse.

Ati “Ubwo mperutse mu Rwanda neretswe urukundo rudasanzwe bituma niyemeza kongera kugenderera u Rwanda nkongera kwifatanya n’Abanyarwanda kuramya Imana bya nyabyo.”

Yavuze ko yamaze gufata Kigali nko mu rugo ashingiye ku kuba yaravuganye n’Imana akihagera mu gihe mu bindi bihugu ajyamo bisaba gutegereza.

Ati “Kigali ni ahantu ushobora kuvuga ko ari mu rugo. Ku nshuro ya mbere ubwo nazaga Imana yahise ivugana nanjye.Rimwe na rimwe iyo nasuye ibindi bihugu usanga Imana itinda kunsubiza ibyo nyisaba ariko ubwo nazaga hano ku nshuro ya mbere nasabye Imana kunyereka icyo ishaka insubiza idatinze.”

Yavuze ko kunga ubumwe n’Abanyarwanda byaturutse ku guca bugufi kwabo, bakamwereka ubumuntu bituma abisangamo nk’abavandimwe.

Papane wakiriwe na bamwe mu bamufasha kunoza imitegurire y’iki gitaramo, yagaragaje ko imyiteguro imeze neza anahishura ko muri iki gitaramo azaririmba anigisha uko baramya Imana n’uko ushobora gutura imitwaro abarushye.

Muri iki gitaramo ‘Gospel Is My Life Live Recording’ Pastor Papane azaba ari kumwe n’abahanzi nka Papi Clever na Patient Bizimana. Azaba ari kumwe kandi n’amatsinda akunzwe mu Rwanda nka Alarm Ministries, Healing worship team na Gisubizo Ministries.

Iki gitaramo kizatangizwa saa cyenda n’igice (15h:30’). Kwinjira mu myanya isanzwe ni 2 000 Frw naho mu myanya y’icyubahiro ni 5 000 Frw.

Pastor Papane yageze i Kigali mu gicuku yakiranwa urugwiro

Bamwe mu bategura iki gitaramo bakira Papane ku Kibuga cy’indege i Kanombe

Akanyamuneza kari kose kuri Papane ubwo yageraga i Kigali

Patient Bizimana azaririmba muri iki gitaramo

Alarm Ministriesnabo bazaririmba muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi

Umuramyi Papi Claver nawe azataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbazza Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO