Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Benjamin Dube uri i Kigali yahamije ko igitaramo agiye gukora hari abo kizahindurira amateka

Vincent Nsengiyumva , 4 days ago

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhombaza Imana wo muri Afurika y’Epfo, akaba n’umuvugabutumwa ukomeye Bishop Benjamin Dube uri i Kigali, yavuze ko mu gitaramo ‘True Worship azakora kuri iki Cyumweru muri Intare Conference Arena afatanyije n’itsinda True Promises Ministries, kizagaragaramo gukora kw’Imana ku buryo abenshi bazahindurirwa amateka binyuze mu butumwa buzagitangirwamo.

Ibi uyu muhanzi w’icyamamare muri Gospel yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’amasaha make ageze i Kigali.

Bishop Benjamin Dube ugeze mu Rwanda ku nshuro ya mbere, yabwiye abanyamakuru ko yamenye u Rwanda kubera amateka mabi ya Jenoside rwanyuzemo.

Yavuze ko kuba aje mu Rwanda kuri we ari isomo rishya agomba kongera ku bundi bumenyi yari afite.

Yagize ati “Ni inshuro ya mbere ngeze mu Rwanda, ni experience nshya ngiye kungukira hano.Namenye igihugu cy’u Rwanda kubera amateka ashaririye cyanyuzemo ya Jenoside.”

Benjamin yanavuze ko yishimiye bikomeye kuba agiye gutaramana n’Abanyarwanda baramya Imana. Avuga ko Imana yamuhaye umuhamagaro wo gufasha abandi kugira aho bagera, bityo ko aje no gufasha abaramyi bo mu Rwanda kwagura impano zabo.

Ati “Nishimiye ko naje hano mu Rwanda. Tuzagira ibihe byiza mu gitaramo. Ntabwo turi hano kugira ngo tumenyekane ahubwo turi ikiraro Imana izakoresha kugira ngo abantu bayiyegurire kandi bayikorere.”

Benjamin Dube ahamya ko kuza mu Rwanda kwe atazanwe no gutarama gusa ko ahubwo aje kwagura umurimo w’Imana mu gihugu cy’u Rwanda

Yanashimangiye ko afite icyizere ko benshi mu bazitabira kiriya gitaramo bazahindurirwa amateka.

Benjamin Dube wageze ku Kibuga cy’i Ndege i Kanombe ahagana saa Moya za mugitondo, yazanye n’itsinda ry’abamufasha kuririmba no gucuranga bakaba bakiriwe na bamwe mu baririmbyi ba True Promises.

Ubwo yageraga i Kigali, Benjamin Dube yafashe amasaha make yo kuruhuka hanyuma n’itsinda nazanye mu Rwanda bakomereza gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho biboneye ubwicanyi ndengakamere bwakozwe n’abanyarwanda babukorera bagenzi babo.

Muri iki gitaramo cyatumiwemo Bishop Benjamin Dube, True Promises Ministries izaba iri kumwe n’abandi baririmbyi banyuranye bo mu Rwanda nka Shekinah Worship Team ya ERC Masoro, Alarm Ministries na Sam Rwibasira.

Benjamin Dube azwi mu ndirimbo zinyuranye nka “Ngiyakuthanda”, “He keeps on doing”, “Yiwo Lawa Amandla”, “Bless the Lord”, “Bow dawn and worship” n’izindi nyinshi. True Promises yamutumiye izwi cyane mu ndirimbo ’Mana Urera’ , "Nzakwamamaza", "Wadushyize ahakwiriye", "Nzamubona", "Ndabihamya" n’izindi.

Benjamin Dube ahamya ko mu gitaramo True Worship hazaba ukuramya abantu bagahindurirwa amateka

Benjamin yakiranwe urugwiro ubwo yageraga i Kigali


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO