Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umupasiteri yavuze ku gukizwa k’umuraperi Kanye West ati ‘Yesu ari gukora’

Vincent Nsengiyumva , 4 days ago

Umupasiteri uyobora itorero Placerita Bible Church mu mujyi wa Santa Clarita muri California muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Adam Tyson, yashimye cyane inzira yo gukizwa k’umuraperi w’icyamamare, Kanye West, ashimangira ko ari ugushaka n’ugukora kw’Imana.

Iyi uyu mupasiteri yabitangaje nyuma yo kubona ko Kanye West akomeje kugaragaza umuhate mu gushakashaka Imana no kuyikorera binyuze mu ndirimbo ari guhanga zo kuramya.

Uyu mushumba avuga ko n’ubwo West yari umuraperi w’icyamamare aririmba indirimbo zisanzwe, ngo yavukaga mu muryango w’abakirisitu.

Ubwo Pastor Tyson yigishaga ijambo ry’Imana imbaga y’abakirisitu basaga 400 yavuze ko Kanye West yigeze gusengera mu itorero rye inshuro ebyiri mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Yavuze ko ubwo West yagarukaga guteranira muri uru rusengero muri Kamena, ngo nyuma y’amateraniro bafashe umwanya ugera ku minota 15 bagirana ikiganiro.

Pastor Tyson yavuze ko mu kiganiro bagiranye ngo West yamubwiye ko nyuma yo kubona ko yivuruguse mu byaha mu buryo buhagije, ngo yabonye ko iki aricyo gihe cyo kubireka, agahindura amateka agakurikira umukiza.

Pastor Tyson yahamije ko nta adashidikanya ku gukizwa no guhinduka kwa LKanye West ashingiye kubyo yiboneye ndetse n’ibyo baganiriye. Yanavuze ko West yamubwiye ko afite gahunda yo kwiga Bibiliya.

Yagize ati “ Uko bwije uko bukeye West aragenda agaragaza kugendana n’Imana. Nafashe igihe gihagije cyo kubana nawe. Kuri ubu Imana iri gukora.”

Pastor Tyson yatangaje ibi mu gihe Kanye West ari mu rugendo rwo kumurika Album nshya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yise ’Jesus is King’ bisobanuye ngo Yesu ni Umwami.

Iyi Album ya Cyenda yiswe ’Jesus is King’ y’uyu muraperi w’igikomerezwa muri Amerika, igizwe n’indirimbo 10 zirimo iyitwa, ’I am a God’, ‘Never Let Me Down’, ‘Wolves’, ‘Jesus Walks’ n’izindi.

Kanye West ari kugaragara cyane mu nsengero no mu materaniro yagiye kuramya

Kuri ubu West ni umuramyi ukomeye

Uyu muraperi yivugira ko yahindutse icyaremwe gishya


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO