Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunyafurika y’Epfo Benjamin Dube utegerejwe i Kigali yateguje abakunzi ba Gospel igitaramo cy’amateka

Vincent Nsengiyumva , yesterday

Umuramyi wubatse izina muri Afurika y’Epfo no hanze yayo, Benjamin Dube, watumiwe mu gitaramo cya True Promises Ministries cyiswe True Worship yatangaje igihe azagerera mu Rwanda anateguza abakunzi ba Gospel mu Rwanda kuzagira igitaramo gikomeye cyane.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abatari bacye kizaba kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 mu mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena i Rusororo kuva saa Cyenda z’amanywa.

Uyu muramyi w’Umunyafurika y’Epfo ugiye kugera mu Rwanda ku nsshuro ya mbere, yanmaze kwemeza bidasubirwaho ko mu mu masaha make ari imbere azaba yasesekaye mu Rwanda anashimangira ko yiteguye kuzagirana ibihe byiza n’abakunzi ba Gospel mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu mashusho yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2019 aho yanagaragaje ibyishimo afite byo kugera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere.

Yagize ati “Muraho mwese Banya-Kigali! Ni Bishop Benjamin Dube, Ndagira ngo mbarwire ko Rwanda-Kigali nzabageraho kuri uyu wa Gatandatu,..nzazana na band yanjye, tuje mu gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019 muri Intare Conference Arena. Tuzagira ibihe byiza cyane, bizaba ari ukuramya bya nyabyo.Nishimiye kuzababona tukagirana ibihe byiza.Muzaze mwese dusangire umunezero binyuze mu kuramya Imana.”

Iki gitaramo kiri mu bizaba bikomeye muri uyu mwaka, uretse Pastor Benjamin Debe, kizitabirwa n’abandi baramyi bakomeye mu gihugu ndetse n’amatsinda yigaruriye imitima ya benshi arimo Alarm Ministries, Shekina yo muri Restauration Church Masoro, Sam Rwibasira.

Ku bari kugura amatike mbere y’igitaramo bari kwishyura ; 7000frw mu myanya y’ahasanzwe (Ordinary), 10.000frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 20.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP) mu gihe abazayagura ku munsi w’igitaramo bazaba bari kwishyura 10.000frw ahasanzwe (Ordinary), 15000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 25.000 frw mu myanya y’imbere (VVIP).

Benjamin Dube yijeje Abanya-Kigali igitaramo cy’imbaturamugabo

True Promises ni yo yatumiye Benjamin Dube muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO