Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuntu wese utumvira Imana umuvumo karande uza ku buzima bwe - Pastor Nturanyenabo

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umushumba w’itorero Imbaraga z’amasengesho Amahoro rifite icyicaro Sonatube mu mujyi wa Kigali, Pastor Nturanyenabo Dieudone ashimangira ko umuvumo karande uzanwa no kutubaha Imana cyangwa ijambo ryayo.

Ibi uyu mushumba w’itorero Imbaraga z’amasengesho Amahoro yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Iyobokamana asobanura inkomoko z’imivumo ndetse n’ingaruka ishobora kugira ku muntu mu rugendo rwo gukiranuka.

Pastor Nturanyenabo avuga ko hari ibintu bine bikomeye bishobora kuzana umuvumo ku buzima bw’umuntu, birimo ibyaha umuntu akora, kutubaha ababyeyi ndetse n’abayobozi b’igihugu, kutubaha abakozi b’Imana ndetse no kutubaha Imana cyangwa ijambo ryayo.

Yagize ati “ Umuvumo uzanwa n’icyaha. Umuvumo ni umwuka uzanwa no kutumvira. Iyo utumviye Imana hazanwa umuvumo. Iyo uyumviye ubona umugisha.”

Akomeza avuga niyo umuntu yasenga ndetse akaniyiriza ubusa ariko atubaha Imana bitabuza kwikururira umuvumo.

Pastor Nturanyenabo avuga ko ibibazo bitandukanye abantu bahura nabyo birimo ubushomeri, kubura urushako, kwangwa, ibihombo mu bucuruzi, kwirukanwa ku kazi igitaraganya n’ibindi bikomoka ku mbaraga z’imivumo.

Ashimangira ko umuntu wumvira Imana agakora ibyo ishaka agendera mu nzira yayo ndetse akanasenga, byanze bikunze umuvumo uhunga ubuzima bwe.

Ati “ Niba udatera imbere, menya neza ko hari umuvumo uri ku buzima bwawe.Iyo umaze kumenya uburyo winging ukamenya Imana ugasenga, uburyo ugenda wegera Imana nibyo bizagukuraho umuvumo.”

Pastor Nturanyenabo avuga ko nawe yaciye mu bihe bibi birimo kuba yari yarabaswe n’ibyaha birimo ubusinzi, abaho ari umukene akora imirimo iciriritse irimo ubuyede kubera imivumo yakomokaga mu muryango we.

Pastor Nturanyenabo avuga ko umuvumo karande uzanwa no kutubaha Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO