Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuntu aryoherwa n’ibishyashya, nta wahitamo kurya ibishwangi- Soeur Nayituliki avuga ku nkumi zirata gutakaza ubusugi

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Mu minsi ya none ubusambanyi bwafashe indi ntera mu bantu by’umwihariko urubyiruko aho usanga hari n’abakobwa b’inkumi badatinya kuvugira ku mugaragaro ko basambanye inshuro zitabarika. Ibi Soeur Nayituliki Helene abinenga yivuye inyuma avuga ko gutakaza ubusugi ku mukobwa ari ugutakaza indangagaciro ya kimuntu.

Uyu mubikira w’Umugatolika Helene Nayituliki, usanzwe ayobora ishuri rya Lycee Notre Dames de Citeaux riherereye mu Mujyi wa Kigali, yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Isimbi TV.

Sr Nayituliki avuga ko abakobwa basambana baba bitesha agaciro kuko mu gihe cy’ubukwe usanga bidashimisha abagabo babo, ahanini bikaba ari nabyo ntandaro yo gusenyuka kw’ingo.

Avuga ko abibwira ko ubusugi budafite agaciro bibeshya cyane kuko bufasha nyirabwo kugirirwa ikizere no kwihesha agaciro kuri nyir’ukuburinda.

Ati “Kuba isugi ni iby’agaciro. Ni ibintu byiza, ni iby’agaciro ku babyemera n’abatabyemera. Biguhesha icyubahiro. Uba wumva ugenda wambaye, uri mu murongo ukagenda wemye.”

Sr Nayituliki avuga ko abatakaza ubusugi bwabo imburagihe bibwira ko ntacyo bitwaye bagomba kumenya ko bari mu buyobe ndetse ko bigomba kuzabagiraho ingaruka mu bihe biri imbere.

Ati “Ikizwi ni uko umuntu wese aryoherwa n’ibintu bishyashya, akaba ari umwumvo w’uwo munsi. Sinzi ko umuntu yahitamo kurya ibishwangi cyangwa ibintu byononekaye.”

Sr Nayituliki avuga ko uwatakaza ubusugi hari byinshi biba byapfuye, avuga ko n’umugabo ushatse umukobwa agasanga byararangiye babana ari amaburakindi.

Sr Nayituliki yaboneyeho kugira inama abana b’abakobwa kwirinda kwiyandarika no kumenya kunyurwa, kuko iyo utanyurwa bigushora mu ngeso z’ubusambanyi.

Yanibukije ababyeyi kwikebuka bagasubira ku nshingano zabo zo kuganiriza abana, ngo kuko usanga muri iki gihe urubyiruko rwarangiritse bitewe n’uko abana batakigira ubaha impanuro.

Soeur Nayituliki yanenze inkumi zirata gutakaza ubusugi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO