Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umunsi w’amateka! Alarm Ministries iri gutegura igitaramo gikomeye ku isabukuru yayo y’imyaka 20

, 3 weeks ago

Itsinda Alarm Ministries,rifite ibigwi bihambaye mu murimo w’Imana binyuze mu ndirimbo, iri gutegura igitaramo gikomeye ku munsi izaba yujuje isabukuru y’imyaka 20 ishinzwe. Ni ibirori bikomeye bizaba mu minsi 7 (tariki 25/08-01/09/2019) igitaramo nyir’izina kikazaba ku wa 1 Nzeri 2019 muri Camp Kigali.

Alarm Ministries igiye kuzuza imyaka 20 ikora ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, iri mu matsinda akomeye mu Rwanda ndetse yagiye akora indirimbo nyinshi zagiye zihembura imitima y’abatari bacye.

Alarm Ministries ikunze kugaragara mu bitaramo bikomeye cyane kubera ubushongore n’ubukaka bwayo, yakunzwe cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Hariho impamvu’, ‘Songa Mbele’ iririmbye mu Giswahili, ‘Turakomeye’, ‘Hashimwe’ n’izindi zatumbagije izina ry’iri tsinda.

Umuyobozi wa Alarm Ministries, Mazeze Charles yavuze ko imyiteguro y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ribayeho irimbanyije, aho buri kimwe cyamaze kujya ku murongo.

Yavuze ko mu gitaramo bari gutegurira abakunzi babo bamaranye imyaka 20 babashyigikira kizibanda ku ndirimbo ziganjemo iz’amashimye y’ibyo imana yagiye ibakorera muri iyi myaka yose bamaze bamamaza ubutumwa bwiza.

Yagize ati "Kizaba ari igiterane gikomeye kizarangwa cyane n’indirimbo z’amashimwe, kuko hari byinshi Imana yadukoreye muri iyi myaka yose tutabura gushima. Tuzaba turamya Imana twishimira imyaka 20 Alarm Ministries. Dusanzwe dukora ibitaramo ariko ubu twabateguriye agashya, indirimbo zitandukanye, hari izo tuzaririmbira kuri Disiketi, hari izo tuzaririmba turi bacye, hari izo tuzaririmba turi benshi. Ni ukuvuga uruhererekane rwagiye ruba dutangira kugeza uyu munsi."

Ku bijyanye no kwinjira muri iki gitaramo yavuze ko ibiciro byagabanyijwe cyane kugira ngo hatazagira ucikanwa aho amatike yo muri VIP ari kugurishwa 10,000Frw, ayo mu myanya isanzweakagurishwa 5,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere baragabanyirizwa kuko itike ya VIP ni 5,000Frw naho itike yo mu myanya isanzwe ni 3,000Frw.

Amatike ari kuboneka ahantu hatandukanye harimo; Ma Colombe Shop Town, Nazareen Church Remera, ERC Masoro, Zion Temple Gatenga, Alarm Ministries HQ Office na Foursquare Gospel church Kimironko. Ushobora kugura itike kandi ukoresheje MTN Mobile money aho wandika *182*8*1*299999#

Itsinda Alarm Ministries,rifite ibigwi bihambaye mu murimo w’ivugabutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza

Iri gutegura ibirori bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze mu murimo w’ivugabutumwa

Ni itsinda rikunzwe n’abatari bacye

Ni itsinda rigizwe n’abaramyi b’abahanga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO