Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umukirisitu w’umukandakandanano ni nk’igitoki bakandakanze kikamera nk’umuneke kikirimo amakakama-Rev. Rutayisire

Vincent Nsengiyumva , 5 days ago

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yihanije abantu bavuga ko bafite umwuka Wera, bagakorera abakirisitu ibikorwa binyuranye birimo kubakandakanda, kubakubita n’ibindi bavuga ko bashaka ko biyeza, avuga ko ibyo bikorwa bidafite aho byahurira no kwemeza abantu ibyaha ko ahubwo babyemezwa n’uko umwuka Wera wamanutse.

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yabigarutseho ubwo yari mu kwigisha inyigisho zisanzwe abakirisitu b’itorero abereye umushumba rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

Zari inyigisho yashingiye ku mutwe uvuga ku ‘gukura kubwo kuyoborwa n’umwuka Wera.’

Pasiteri Rutayisire yavuze ko abantu bo mu nsengero bihimbiye udukoryo two kugaragaza ko ari abanyamwuka nyamara ari ugupapira.

Yavuze ko abantu nk’aba bigize abanyamwuka usanga mu nsengero zimwe na zimwe baragizwe ibitangaza, bigatuma abantu bose babafata nk’abantu badasanzwe kandi nta n’ikidasanzwe bakora.

Rutayisire yahise yihanangiriza bikomeye abakandakanda abantu cyangwa bakabakorera ibindi bikorwa bishobora kubabangamira bavuga ko bari kubihanisha, aabibutsa ko gukorera umuntu ibyo byose bitagira uruhare na ruto mu kumweza bya nyabyo.

Yagize ati “Tuza mu masengesho aantu bakajya mu buntu bw’ubukoryo bwo kwiyeza, abantu bagatangira bagakandakanda abantu ngo biyeze, ngo bihane, ukibaza nioba aria ho bigarukira.Abajya basenga baba no mu byumba by’amasengesho ntimuzongere gukandakanda abantu kuko umukirisitu w’umukandakandanano ni nk’igitoki bakandakanze hanyuma kikamera nk’umuneke ariko kikirimo amakakama.”

Pasiteri Rutayisire ashimangira ko umwuka Wera ariwo wonyine wemeza abantu ibyaha. Ati “Iyo umwuka wamanutse nta mpaka abantu bajya. Iyo wamanutse akubita umuntu akawubwira ati mbabarira nihane ntarapfa.”

Yahise atanga urugero rw’ukuntu yigeze kujya kubwiriza ubutumwa muri gereza nkuru yahoze yitwa 1930, icyo gihe akora amasengesho y’umunsi wose muri gereza, abwiriza ku musaraba wa Yesu, maze umwuka atangira gukora akazi, abari barinangiye baranze no kwemera ibyaha mu nkiko batangira kwatura bavuga ibyo bakoze byose barihana.

Icyo gihe ngo byatunguye abarinzi ba gereza ukuntu banze kwemera ibyo bakoze ariko bakaba babyemeye nta gitutu bashyizweho ari ukubera umwuka wabamanukiye.

Pasiteri Dr. Antoine Rutayisire yihanije abakandakanda abantu bavuga ko bari kubihanisha


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO