Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Sano Olivier arashinjwa ubwambuzi n’umukunzi we bamaze iminsi mike basezeranye mu mategeko

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier uzwi mu kuririmba mu njyana ya HipHop, yamaze gutandukana n’umukunzi we Uwera Carine uzwi nka Cadette umushinja kumuriganya imodoka ndetse akanagurisha ikibanza bari baraguze. Aba bombi bari bamaze iminsi mike basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko.

Uwera Carine uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze igihe atuye, yatangarije itangazsamakuru ko yamaze gutandukasna n’umuramyi Sano kubera ubuhemu n’ubwambuzi.

Amakuru agera ku Iyobokamana avuga ko ubukwe bwa Sano Olivier na Uwera Carine bwamaze gupfa ndetse ko bombi bashimangira ko urukundo rwabo rwashyizweho akadomo.

Mu biganiro Uwera Carine yagiranye n’ibitangazamakuru binyuranye agaragaza ko yaguriye Sano imodoka agendamo, agura n’ikibanza bateganyaga kuzubakamo inzu nyuma yo kurushinga, ariko ngo aza gutungurwa no kumenya ko umusore yamaze kukigurisha atanamubwiye, byara amahari hagati yabo yanabaye intandaro yo gutandukana.

Olivier Sano n’uwari umukunzi we Uwera Carine baherutse guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda mu mezi atatu ashize muri uyu mwaka wa 2019.

Olivier Sano na Uwera Carine batandukanye nyuma y’amezi 3 gusa basezeranye mu mategeko

Iyobokamana ifite kopi y’urwandiko rw’ubugure, igaragaza ko Sano Olivier aherutse kugurisha ikibanza gifite metero 15 ku burebure n’ubugari bwa metero 22 n’uwitwa Ntakirutimana Djuma. Ikibanza cyagurishijwe Miliyoni 8 Frw.

Impapuro zigaragaza amasezerano Sano yagurishirijeho ikibanza yari yaguriwe n’umukunzi we

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IYOBOKAMANA, Sano Olivier yavuze ko nta byinshi ari gutangaza ku biri kuvugwa n’umukunzi we, gusa ngo ibirimo kuvugwa byose ni ibinyoma.Ati " Ibyo uriya mukobwa ari kumvugaho byose ni ibinyoma, gusa nta byinshi nabivugaho."

Nyuma y’uko aya makuru agiye ahagaragara, Sano Olivier yagiye atangariza ibitangazamakuru ko we yafashe ikiruhuko mu rukundo no gutekereza ku byo arimo akanahamya ko ubukwe bwabo butazaba.

Mu magambo yuje agahinda ya Uwera Carine yabwiraga Sano ko aho azajya hose agomba kujya azirikana ko yamuhemukiye kandi ko yamutesheje umwanya mu gihe cy’imyaka itatu bari bamaranye.

Yamusabye kuzajya afata umwanya akigaya ngo kuko ibyo yakoze ari ubuhemu bwanamushenguye umutima.

Yagize ati “Nta na kimwe uzigera ugeraho mu buzima bwawe ngo kiguhe amahoro. Nta na kimwe uzakora ngo gihabwe umugisha n’ubugome ukoze bungana gutya ngo gihabwe umugisha. None urenze kumpemukira utakaje umwanya wanjye mu myaka itatu yose."

Bari bamaze imyaka 3 mu rukundo

Uwera Carine yagaragaje ko yashenguwe n’ubuhemu yakorewe n’uwari umukunzi we biteguraga kurushinga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO