Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Papi Clever n’umukunzi we Ingabire bitegura kurushinga berekaniwe i Kigali -AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 2 weeks ago

Umuramyi Tuyizere Papi Clever umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umukunzi we Ingabire Dorcas bitegura kurushinga berekanwe mu itorero uyu musore asengeramo rya ADEPR i Ntora ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Papi Clever na Ingabire beretswe abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR Ntora iherereye muri Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru taliki 22 Nzeri 2019.

Papi Clever uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana n’umukunzi we berekanywe bwa mbere imbere y’abakirisitu ku wa 15 Nzeri 2019, mu muhango wabereye muri ADEPR Paruwasi ya Muhoza mu karere ka Musanze aho umukobwa akomoka.

Papi Clever yabengutse Ingabire bahuje umuhamagaro we na we ari umuramyi. Uyu mukobwa ufite ijwi ryiza yanyuze muri Korali Goshen ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Musanze, aho kuri ubu ari gukora igeragezwa muri Korali Hoziana yo muri ADEPR Nyarugenge .

Papi Clever azasaba anakwe Ingabire mu birori bizaba ku wa 30 Ugushyingo mu gihe azasezerana imbere y’Imana ku wa 7 Ukuboza 2019.

Uyu musore wamenyekanye cyane mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, yakunzwe cyane mu ndirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa", “Amakuru y’Umurwa” na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze.

Papi Clever uvuka mu karere ka Rusizi yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo.

Uyu musore wakuze akunda gusenga Imana cyane, yaje gukomeza kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR, kugeza ubwo agize igitekerezo cyo kuririmba ku giti cye.

Uyu musore w’imyaka 27 yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014.

Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.

Papi Claver n’umukunzi we berekanwe imbere y’itorero banahabwa umugisha

Byari ibyishimo kuri Papi n’umukunzi we Dorcas bitgura kurushinga

Banakase umutsima

Inshuti zabo zanejejwe n’intambwe bateye

AMAFOTO : Igihe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO