Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuhanzi Papi Clever n’umukunzi we bitegura kurushinga berekanwe mu itorero-AMAFOTO

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Umuramyi Papi Clever umaze kumenyekana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n’umukunzi we witwa Abeza Ingabire Dorcas bamaze kwerekanwa mu itorero basengeramo rya ADEPR imbere y’abakirisitu, mu rusengero rwa Paruwasi ya Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze, aho uyu mukobwa yateraniraga.

Uyu muhanzi witegura kurushinga n’umukunzi we mu minsi ya vuba, biteganyijwe ko bazerekanirwa aho uyu musore ateranira i Ntora kuri Dove hotel ku Gisozi mu Cyumweru gitaha.

N’ubwo aba bombi batarashyira ahagaragara integuza z’ubukwe bwabo, hari amakuru yizewe IYOBOKAMANA ikesha inshuti za hafi za Papi Claver avuga ko imihango yo gusaba no gukwa izaba ku wa 30 Ugushyingo 2019 naho Gusezerana mbere y’Imana bibe ku wa 7 Ukuboza 2019.

Papi Claver ni umwe mu banyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, uri mu bafite izina muri ADEPR. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zagiye zihembura imitima ya benshi cyane cyane iziri mu gitabo cy’indirimbo agenda asubiramo.

Papi Clever akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Icyampa ukanyikorerera, Ai Mana y’ukuri, Mana nduburira, Amakuru y’umurwa, Kubana na Yesu, Yanyishyuriye, Nabonye umukunzi mwiza, Uwo njya nikomezaho n’izindi nyinshi zo mu gitabo agenda akora mu buryo bufasha abantu benshi kurushaho gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya.

Papi Clever uvuka mu karere ka Rusizi yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo.

Uyu musore wakuze akunda gusenga Imana cyane, yaje gukomeza kuririmba muri korali zitandukanye zo mu itorero rya ADEPR, kugeza ubwo agize igitekerezo cyo kuririmba ku giti cye.

Uyu musore w’imyaka 27 yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014.

Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.

Umuhanzi Papi Claver n’umukunzi we Dorcas bitegura kurushinga, berekaniwe mu rusengero rwa ADEPR i Musanze

Byari ibyishimo kuri Papi Claver n’umukunzi we Dorcas ubwo berekwaga imbaga y’abakirisitu mu rusengero i Musanze

Ingabire Dorcas yamenyekanye aririmba muri Korali Goshen yo muri ADEPR i Musanze. Ubu ari kwimenyereza muri Korali Hoziana iri mu zikomeye muri ADEPR


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO