Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umufasha si umuntu woroheje kuko yashyiriweho gukora ibyo umugabo adashoboye-Pst C. Muhimpundu

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umuyobozi wa Minisiteri yitwa Destiny Connectors Women in Leadership, Pastor Catherine Muhimpundu Mwesigye yagaragaje ko umufasha atari umuntu woroheje kuko kuba yariswe umufasha ari uko hari ibyo ashioboye gukora umugabo adashoboye.

Ibi Pastor Catherine Muhimpundu Mwesigye yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi Minisitere mu Rwanda, muri Seminari yiswe ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ yabereyemu Mujyi wa Kigali muri Mille Coline Hotel.

Ni Minisiteri ihuza abagore bo mu nzego z’ubuyobozi, ba rwiyemezamirimo b’abagore, abashoramari, abagore bayobora amatorero ndetse n’abagore b’abayobozi b’amatorero mu gihugu cy’u Rwanda.

Ubwo yavugaga ijambo ryo gutangiza Destiny Connectors Women in Leadership mu Rwanda, Pastor Catherine Muhimpundu yavuze ko Imana yamuhaye iyerekwa ryo kuzatangiza iyi Semineri mu mwaka wa 2002 akomeza gusengera iri yerekwa riza gusohora muri 2015 ubwo yakoraga ‘Breakfast Seminar for Women in Leadership’ ya mbere mu Mujyi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo kuko ari ho asigaye atuye n’umuryango we.

Yagize ati “Imana yanshyize ku mutima gukorana n’abagore bari mu myanya y’ubuyobozi maze impa iri yerekwa muri 2002. Nari mu Burundi ndi kumwe n’umubyeyi wanjye, nari najyanye nawe muherekeje yagiye mu murimo w’Imana, Imana impishurira ko nzakora ikintu gikomeye nkajya mpuza abagore bo mu nzego z’ubuyobozi, tukaganira tugahugurana tukanasangira ijambo ry’Imana.”

Pastor Catherine Muhimpundu yashimangiye ko abagore ari abantu bifitemo imbaraga zidasanzwe ku buryo hari byinshi bashoboye gukora abagabo badashobora gukora.

Yagize ati “Imana yandemeye kuba umufasha w’umuntu kandi umufasha si umuntu woroheje. Umufasha ni umuntu ufite agaciro gakomeye cyane kuko yaje gushyira ku murongo ibyo abagabo bananiwe gushyira ku murongo.”

Yabwiye imbaga y’abagore bitabiriye iyi Semineri ko bishoboka ko bavamo abantu bakomeye kuko Imana yabaremanye imbaraga zidasanzwe.Yababwiye ko icyo basabwe ari ukwiitinyuka maze bakagaragaza impano zabo.

Yagize ati “Birashoboka ko mwaba abayobozi kandi beza bakomeye. Mwaba abagore b’aba Perezida, mwaba Abaminisitiri, Abashumba, abapasiteri. Birashoboka ko mwaba abantu bakomeye.”

Yababwiye ko bashobora kuba abo bifuza kuba bo gusa abibutsa ko urwego rwose bageraho batagomba kwibagirwa ko ari abafasha b’abagabo babo.

Ati “Mushobora kuzagera kuri ibyo byose, ariko nimwinjira mu ngo zanyu mukureho iyo ngofero, ntimwinjire nk’abashumba, ntimukinjire nk’Abaminisitiri, ahubwo mujye mwinjira nk’abafasha maze abagabo banyu bababone nk’abafasha bishakiye.”

Yababwiye ko mu rugo bagomba kumenya inshingano zabo, bakamenya ko bagomba kwita ku mugabo no ku bana kabone n’ubwo baba bafite inshingano zikomeye cyane.

Ati “Mube ababyeyi mube abantu bumva, mwite ku bagabo banyu, mwite ku muryango muri rusange. Ntukazane mu rugo uburakari wakuye hanze watewe n’abo mwahuye.”

Pastor Catherine Muhimpundu Mwesigye nyiri iri yerekwa, ni umubyeyi w’abana bane, rwiyemezamirimo. Afite impamyabumenyi zitandukanye zirimo n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi ‘Business Administration’. Ni umunyarwandakazi utuye muri Afrika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg.

Avuga ko intumbero ye ari ugutera imbaraga abagore n’abakobwa bari mu nzego z’ubuyobozi akabagenera amahugurwa y’uko barushaho kuba indashyikirwa mu nshingano zabo yaba abakora mu bucuruzi no muri Minisiteri zitandukanye, bakibutswa ko ari ab’ingirakamaro kuri sosiyete bityo bagasabwa kunoza inshingano zabo mu rwego rwo guharanira gukomeza kuba ’Indashyikirwa’.

Iyi Semineri yo gutangiza ku mugaragaro Minisiteri ya Destiny Connectors Women in Leadership yitabiriwe n’abagore b’abayobozi mu nzego zitandukanye zaba iza Leta, abikorera ndetse n’abashumba b’amatorero anyuranye.

Pastor Catherine Muhimpundu Mwesigye ubwo yatangizaga Minisiteri yitwa Destiny Connectors Women in Leadership

Yavuze ko iyi Minisiteri yashibutse mu iyerekwa yagize mu mwaka wa 2002

Pastor Christine Gatabazi niwe wasenze isengesho ryafunguye iyi Seminar

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Kamanzi Jackline niwe wafunguye ku mugaragaro iyi Minisiteri

Depite Mutesi Anita ari mu batanze ikiganiro muri iyi Seminar y’abagore bo mu nzego z’ubuyobozi

Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Dr Monique Nsanzabaganwa ari mu batanze ibiganiro muri iyi seminar

Pastor Lydia Masasu ari mu batanze ikiganiro muri iyi Seminar

Ni Seminar yitabiriwe n’abagore bo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi

Abitabiriye iyi Seminar bahawe impanuro zinyuranye

Hakaswe umugati ushimangira ko iyi Minisiteri itangijwe ku mugaragaro mu Rwanda

Ni seminar yitabiriwe n’abagore bo mu bihugu by’amahanga

AMAFOTO : BUNANI Janvier


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO