Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ukwiriye kwitoza kwihanganira ibikugerageza kuko ntaho wabihungira

Ubwanditsi , 1 week ago

“Kandi tuzi yuko kubakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza,ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye”.(Abaroma 8:28).

Muri buri kigeragezo uhura nacyo,Imana ishakako haricyo Imana tuyigiraho.Tubona Bibiriya uko byagenze ubwo Yesu yatindaga kujya gusura inshuti ye Lazaro igihe yari arwaye,Mariya na Marita bamutumyeho ngo aze kumusura ariko Yesu arinda kujyayo,Igihe Yesu yajyagayo Mariya yamubwiyeko yatinze nyamara Yesu yashaka kubigisha ko atabasha gukiza gusa indwara ahubwo kwari we kuzuka n’ubugingo nkuko Bibiriya ibivuga ngo:”Yesu aramubwira ati:”Ni jye kuzuka n’ubugingo ,unyizera n’aho yaba yarapfuye azabaho.(Yohana 11:25).

Muri iki gihe cy’ishungura,dukeneye guterana umwete no gukomezanya.Muri iki gihe ibishuko bya Satani birakomeye cyane kuruta uko byari bimeze mbere,kuko azi yuko igihe cye ari kigufi ,kandi ko vuba aha bidatinze byose bizafatirwa umwanzuro,waba uw’ubugingo cyangwa uw’urupfu.Ntabwo ubu ari igihe cyo guheranwa no gucika intege n’ibigeragezo. Tugomba kwihanganira imibabaro yacu yose kandi tukiringira byimazeyo Imana ya Yakobo ari yo Ishoborabyose.

Imana yanyeretse ko ubuntu bwayo buhagije mu bigeragezo byacu byose ,kandi nubwo byaba bikomeye cyane kurusha uko byari bimeze mbere,nyamara niba twiringiye Imana by’ukuri,dushobora gutsinda ibishuko byose kandi kubw’ubuntu bw’Imana tubisohokamo tunesheje.Ellen G white (Inyandiko z’ibanze P 59).

Nidutsinda ibigeragezo duhura nabyo kandi tukanesha imitego ya Satani,tuzihanganira kugeragezwa ko kwizera kwacu,kuko ari iby’igiciro cyinshi kurusha izahabu,bityo tuzaba dukomeye kandi twiteguye neza guhangana n’ibizakurikiraho.Nyamara nituramuka ducitse intege maze tugaha urwaho ibishuko bya Satani, tuzarushaho kuba abanyantegenke maze bitume tudahabwa ingororano z’ukugeragezwa kwacu ndetse ntutuzaba twiteguye neza gutsinda ibizakurikiraho.Bityo rero,tuzarushaho kugenda ducika intege kugeza ubwo tubaye imbohe za Satani nk’uko abyifuza.

Tugomba kwambara intwaro zose z’Imana kandi igihe cyose tugahora twiteguye guhangana n’imbaraga z’umwijima.Igihe ibishuko n’ibigeragezo bidusatira cyane,nimucyo dusange Imana maze tuyitakambire mu masengesho.

Ntabwo izatureka ngo tugende amara masa,ahubwo izatugirira ubuntu kandi iduhe imbaraga zo gutsinda no kumenagura imbaraga z’umwanzi.Iyaba abantu bose babonaga ibi bintu nk’uko biri kandi bakihanganira ibirushya nk’abasirikari bez aba Yesu!Icyo gihe ubwoko bw’Imana bwajya mbere,bukomereye mu Mana no mu mbaraga z’ubushobozi bwayo.

Imana yanyeretse ko yahaye ubwoko bwayo igikombe gisharira bugomba kunywaho kugira ngo ibweze kandi ibuboneze.Ni ikinyobwa gisharira,kandi bashobora kugitera kurushaho gusharira kubwo kwivovota,kwinuba no kwiganyira.Ariko abakira icyo gikombe muri ubwo buryo bagomba kongera kubona ikindi gikombe,kuko icya mbere kitigeze gitera impinduka zari zigamijwe ku mutima.Kandi icya kabiri kitegeze kigira icyo kibamarira,bagomba kubona ikindi,kigakurikirwa n’ikindi kugeza ubwo kizateza impinduka zikenewe,bitaba ibyo bagasagwa banduye,badatunganye mu mutima.

Nabonye ko iki gikombe gisharira gishobora kuryoshywa no kwihangana ,gushikama no gusenga ,kandi ko kizateza impinduka zigamijwe ku mitima y’abantu bacyakira ,kandi Imana izahabwa ikuzo.Ntabwo kuba Umukristo no kuba waramaze kwiyegurira Imana no kwemerwa nayo ari ikintu cyoroshye.

Imana yanyeretse bamwe bavuga ko bizera ukuri kw’iki gihe,nyamara imibereho yabo ntihamanye n’ibyo bavuga bizera.Urugero rwabo rwo kubaha Imana ruri hasi cyane,kandi kure cyane y’ubutungane buvugwa na Bibiliya.Bamwe bajya mu biganiro bipfuye kandi bidashyitse,naho abandi bagashyira hejuru inarijye.Ntitugomba kwitega ko tuzinezeza,tukabaho kandi tugakora nk’uko ab’isi bangenza,ngo dushake ibinezeza byayo kandi ngo tunezezwe no kugira incuti z’isi,kandi ngo tuzimane na Yesu mu bwiza bwe.

Niba tuzanasangira na Kristo ikuzo rye mu isi izaza,tugomba gusangira imibabaro kuri iyi si.Niba dushaka inyungu zacu bwite,tugashaka uko turushaho kwishimisha ubwacu aho gushaka gushimisha Imana kandi tugashyira imbere umurimo wayo w’agaciro wononekara,tuzaba tutayihesheje icyubahiro ndetse tudahesheje agaciro umurimo wayo wera tuvuga ko dukunda.

Dusigaranye igihe gito tugomba gukorera Imana.Nta kintu na kimwe gikwiriye gukundwa cyane ngo kirutishwe agakiza k’umukumbi wa Yesu utatanye kandi umere nabi.Abagirana isezerano kubw’igitambo ubu,bidatinze bagiye guhurira imuhira maze basangire ingororano ihebuje ndetse bimane nayo ubwami bushya bw’iteka ryose.

Yanditswe na FIDELE GATABAZI/IYOBOKAMANA.COM


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO