Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ukwemera,inzira ndetse ya Politiki n’agakiza bya Dr Charles Muligande

Ubwanditsi , 1 week ago

Benshi bemeza ko Politiki rimwe na rimwe ihabana n’iyobokamana ndetse hakaba na bamwe mu banyapolitiki badakunda kugaragaza ukwemera kwabo,gusa bose bakemeza ko Imana ariyo nkuru.Akenshi ndetse ugasanga bigoye kumenye itorero cyangwa idini basengeramo gusa hari na bamwe babitangaza ndetse bakirata ubukiristu k’umugaragaro.

Umwe mu banyepolitiki bakomeye hano mu Rwanda Dr Charles Muligande we yemera neza ko ari umukiristu ndetse akaba anabitangaza kumugaragaro aho tugiye kugaruka ku nzira ndende y’agakiza na politiki bye.

Dr Murigande yavukiye mu Rwanda ariko akurira, aniga mu Burundi kubera ubuhunzi. Kaminuza yayigiye mu Bubiligi arangiza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza n’amanota y’ikirenga (Greatest Distinction/Sum Cum Laude) arakomeza abona impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu mibare mu 1986.

Nyuma yakoreye Institut Géographique du Burundi ( – 1988) hanyuma ajya gukorera Kaminuza ya Howard i Washington DC.

Mu 1994 yiyemeje gutaha akaza gufasha kubaka u Rwanda rukiva muri Jenoside. Yakoze imirimo inyuranye kugeza ubu aho ari Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo.

Dr Charles Murigande umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Rwanda kuva mu myaka 25 ishize, ni umugabo umaze imyaka 41 mu gakiza. Dr Charles Murigande muri uyu mwaka aruzuza imyaka 61, muri yo 41 ayimaze ari umugabo ‘ukijijwe’, abo bakunda kwita Abarokore. Ubu ni umukristo wa Assembly of God.


Ibijyanye n’agakiza na Politiki bya Muligande

Dr Charles Muligande yakijijwe ari mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kandi icyo gihe byari bikomeye ku muntu ukijijwe kuko ngo yafatwaga nk’umusazi, ndetse ko hari bagenzi be babihowe ku mashuri bakirukanwa.

Kuva icyo gihe uyu mugabo ngo ntiyigeze asubira inyuma kandi imirimo yose (yiganjemo politiki) n’ahantu hose yagiye akora yabanzaga Imana, no kubabwira ko ari umukristu ibindi bikaza nyuma.

Dr Murigande yabaye Umunyabanga Mukuru wa FPR, yiyamamarije kuyobora u Rwanda, yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, yabaye Minitiri w’uburezi, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, ubu ni Umuyobozi mukuru wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda.

Dr Murigande yemeza ko Imana ariyo ivana abantu aha ikabageza hariya, ko atari ubwenge cyangwa imbaraga za muntu ubwe, ko Imana ariyo mugenga kandi igena byose.

Uyu munyapolitiki kandi avuga ko kuba umukiristo uhamye igihe kirekire bisaba kurangwa n’ikinyabupfura no kumvira abayobozi n’abakuru, abwira urubyiruko ko ikinyabupfura ari ikintu gikomeye mu buzima busanzwe no mu buzima bw’umukiristu.

Kuva mu 1986 kugeza 1988 Dr Murigande yabaye umujyanama w’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubumenyi bw’isi cy’u Burundi [Geographical Institute of Burundi (IGEBU)] ari n’umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri iki kigo.

Nyuma gato mu 1989 yagiye gukora muri kaminuza ya Haward University, i Washington D.C muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Mutarama 1989, aho yari umwarimu muri iyi kaminuza anakuriye rimwe mu mashami yigishaga iby’ubuzima muri iyi kaminuza.

Nyuma ya Jenosidde yakorewe Abatutsi, Dr Murigande yaretse ibyo yakoraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika aza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu cye cyari cyasenywe na Jenoside ahita anaba umuvugizi wa RPF aho yagiye aharanira gukora ibishoboka byose kugirango amahanga amenye icyo RPF irwanira.

Dore imwe mu mirimo Dr Charles Murigande yakoze nyuma ya Jenoside:

Hagati ya Nzeri 1994 na Kanama 1995 yabaye umujyanama wa Perezida muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga

Kuva muri Nzeri 1995 kugeza muri Werurwe 1997, Dr Murigande yabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho mu Rwanda.

Kuva muri Mata 1997 Gicurasi 1998, Dr Murigande yabaye umuyobozi mukuru w’icyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda [National University of Rwanda (NUR)]ubu ni ishami rya Huye muri kaminuza y’ u Rwanda.

Kuva tariki 15 Gashyantare 1998 Dr Murigande yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa RPF yongera no kubitorerwa kuwa 23 Ukuboza 2002.

Tariki 15 Ugushyingo 2002, Dr Murigande yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Nyuma y’imyaka itanu ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Murigande yakuwe kuri uyu mwanya ashingwa imirimo y’inama y’abaminisitiri kuwa 8 Werurwe 2008.

Dr Charles Murigande yaje kuba Minisitiri w’uburezi kuwa 26 Nyakanga 2009. Nyuma y’imyaka ikabakaba ibiri ari Minisitiri w’uburezi yasimbuwe na Piere Habumuremyi muri 2011 ahabwa imirimo yo guhagararira u Rwanda mu Buyapani. Yatangiye imirimo yo guhagararira u Rwanda mu Buyapani kuwa 4 Ukwakira 2011.

Tariki 17 Mata 2012 Dr Murigande yahawe no guhagararira u Rwanda muri Nouvelle-Zélande ariko icyicaro cye gikomeza kuba mu Buyapani.

Ambasaderi Dr Charles Murigande yakomeje kugenda ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu bitandukanye nka Australia, Malaysia, Philippines naThailand.

Gusa Dr Murigande yaje gukurwa kuri iyi mirimo yo guhagararira u Rwanda ubu akaba yari amaze igihe gikabakaba umwaka atagaragara mu mirimo ya Leta. Kuri ubu Dr. Charles Murigande akaba ari mu burezi .


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO