Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasengewe buhabwa umukoro wo kurinda umukumbi ibirura n’inyigisho z’ubuyobe -Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
4 August 2018 saa 05:45'

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 04 Kanama 2018 itorero rya ADEPR ryakoze umuhango wo gusengera wo gusengera ubuyobozi bukuru bw’iri torero buherutse gutorerwa kuyobora Mandat y’imyaka itanu ,muri uyu muhagno abasengewe bahawe umukoro w’uko bakwiriye kuushaho kurinda umukumbi bashinwe kuragira ko wakwigarurirwa n’ibirura ndetse n’inyigisho z’ubuyobe zikababa kure.

Kuva kw’isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo mu mihanda yerekeza kuri Stade ya ULK ku Gisozi hari urujya rw’abantu benshi baherekezaga bitabiriye ibiroli byo gusengerwa kw’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR ,ibi biroli bikaba byatangiye kw’isaha ya saatatu birangira kw’isaha ya saasaba .

Abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR basengewe nyuma gato yo gutorerwa kuyobora mandat y’imyaka 5 mu matora yabereye muri Dove Hotel muri Werurwe 2018, ikaba yari yabanjirijwe n’iy’inzibacyuho yatowe ku wa 30 Gicurasi 2017, nyuma y’uko Komite yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean, itawe muri yombi ishinjwa ibyaha by’imicungire mibi y’umutungo w’itorero.


Aba ni abayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR basengewe

Abayobozi basengewe ni Rev.Karuranga Ephrem; Umwungirije Rev. Karangwa John; Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul; Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, Umuhoza Aurélie na Pasiteri Ntaganda Jean Paul, Umujyanama mu by’Imari n’Ubukungu.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero menshi akorera hano mu gihugu cy’u Rwanda ndetse n’abashyitsi bavuye impande zose z’isi by’umwihariko abayobozi b’amatorero ya pantekote yo mu bihugu umunani byo muri Afurika yibumbiye mu muryango witwa ‘Ukiamuka’ ndetse hakaba hari n’ubuyobozi bwa Leta mu nzego zitandukanye .

Amakorali atandukanye nkuko byari biterganijwe yose yitabiriye uyu muhango kandi buri yose ifasha imitima y’abitabiriye ibi biroli nk’indirimbo njya Nezezwa no gukora ya korali Bethania,nkuko Imisozi ya Korali Hoziana ,Iyashoboje Moise namwe izabashobozi ya Gahogo ,Turi abanyamugisha ya Korali Goshen,Narose Intsinzi y’abera ya Jehovah Jieleh ndetse n’indirimbo ya Intumwa yashimangiraga gukomera kw’Imana ,izi zose zahatambutse gitore mu muziki mwiza w’umwimerere uherekejwe n’amajwi yuruvangitirianye ruryoheye amatwi .


Rev. Ascofu David Batenzi waturutse muri Tanzaniya yasabye abayobozi ba ADEPR kurinda umukumbi inyigisho z’ubuyobe

Uyu muhango wo gusengera ubuyobozi bukuru bwa ADEPR wakozwe na Bwanda Rev. Ascofu David Batenzi waturutse muri Tanzaniya uri mubayoboye umuryango wa ‘Ukiamuka’ aho mbere yo gusengera abayobozi yabibukije uko umukumbi baragijwe n’Imana bazawurinda, ati "Umushumba arinda umukumbi ibirura n’inyigisho z’ubuyoboye, agaburira umukumbi, abashumba kandi nibamara kwigisha, nabo babe mu mu nzu y’Imana bayikorere."


Bwana Kangwagye Justus umukozi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB)

Bwana Kangwagye Justus umukozi mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ari nayo ireberera amadini n’amatorero waruhagarariye Prof Shyaka umuyobozi mukuru w’uru rwego utabashije kuboneka niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango aho mw’ijambo yagejeje kubitabiriye ibi biroli yashimiye itorero rya ADEPR kuba bagira uruhare mw’iterembere ry’abaturange binyuze mw’ijambo ry’Imana ndetse bakanita k’ubukungu babumbira abantu mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere nk’amashuri ,amavuriro no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

REBA AMAVUTA N’IMBARAGA AMAKORALI YARIRIMBANYE MURI IBI BIROLI:


REBA AMWE MU MAFOTO YARANZE IBI BIROLI :







Abayobozi mu nzego za Leta n’izamadini n’amatorero hamwe n’abayoboye ADEPR muznzego zose bitabiriye uyu muhango





















Abakristo benshi b’itorero rya ADEPR ,abo mu yandi madini , inshuti n’abavandimwe z’abasengewe bitabiriye ibi biroli










Abayobozi bagiye gusengerwa buri wese yari kumwe n’umufashawe







Amakorali yose uko ataganijwe arimo gutaramira abantu akabasususutsa mu buryo bukomeye mu ndirimbo zayo zikunzwe








Ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bwasengewe buri wese ku giti cye ndetse banarahirira kuzakorera itorero mu kuri no mu bunyangamugayo

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.