Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ubusinzi,ubuhehesi ku isonga mu bituma abayoboke ba Bishop Rugagi badasubizwa


Yanditswe na     Ubwanditsi
3 October 2018 saa 02:07'

Bishop Rugagi yatangaje ko ubusinzi,ubuhehesi ndetse n’ibindi byaha bikomeye aribyo bituma abayoboke be bamaze igihe mu itorero rye abadasubizwa,ariko abandi babashyitsi baje vuba bagasubizwa kuko baba baje bamaramaje

Bishop Rugagi Innocent ni umwe mu bahanuzi bamaze kubaka izina ndetse no gukomera mu gihugu cy’ u Rwanda,cyane ko usanga benshi bamuyoboka kubwo gukoreshwa ibitangaza n’Imana,gusa we akibaza impamvu abantu benshi bo mu rusengero rwe bajya bamara igihe badasubizwa ariko abashyitsi baje kuhasengera bagahita basubizwa.

Mu minsi ishize ubwo Bishop Rugagi yagarukaga ku bijyanye no gusubizwa kw’ibyifuzo by’abakirisito baba bashyize imbere y’Imana binyuze mu masengesho cyangwa ibyo bamuzanira ngo abisengere yagaruitse cyane ku mpamvu ituma abantu badasubizwa.

Mu magambo yagize Ati: “Igituma abantu baba mu rusengero ariko ntibasubizwe, nuko bashaka gufata uko imiterere y’umubiri iteye bagashaka kuyicomeka mu bumana. Ntibizakunda! Bibiliya iravuga ngo muve hagati ya ba bandi mudahwanyije na bo. Iyo tuvuga kumaramaza ni iki tuba tuvuze?”

Rugagi ngo atangazwa n’abantu banze kureka ubusinzi n’ubuhehesi ariko bagakomeza kugenda bavuga ngo Imana yatinze gusubiza amasengesho yabo.

Ati: “Biratangaje kubona umuntu avuga ngo yatinze gusubizwa kandi akinywa inzoga, iyo pumbafu (Pumbavu/ikigoryi) iba ivuga ngo yatinze gusubizwa ari umusinzi gute?…Ugasanga arashaka igitangaza ariko abakobwa umunani bose yirirwa ababwira ngo bazamubera abagore!…kandi yaza akadushyiraho tukagirango ari mu Mwuka! Ntabwo Imana itinza ibisubizo ahubwo isuzume wowe!”

Anenga abantu baba mu itorero ryr bamaze igihe batarasubizwa,Bishop Rugagi yavuze ko umunsi n’ijoro yakira ubutumwa bw’abashima Imana ko basubijwe ariko ugasanga hari n’abamaze imyaka myinshi mu rusengero rwe badasubizwa. Abo asengera ntibasubizwe ngo abagiraho amakenga.

Ati: “Ngewe ntabwo nemera ko nshobora kumarana na we imyaka ibiri amateka yawe atarahinduka…. Ntabwo Imana yabura gusubiza iyo uri umuntu uri serious (udakina).”

Rugagi yitanzeho urugero avuga ko we ubwe yagiye i Cyangugu agasiga ashyinguyeyo ubukene n’inzara akagaruka i Kigali yamaze gusubizwa.

Ati: “Nagiye i Cyangugu ndavuga ngo nshyinguye hano ubukene n’inzara ninsubira i Kigali nsubiraneyo amateka mashya kandi Imana yarabikoze. Ikibazo si ukutabona ibisubizo ahubwo ikibazo ‘usubizwa ni inde?’

Bishop Rugagi yabwiye abakirisito ko mu gihe bagiye gushakira ibisubizo ku Mana baba bagomba kumaramaza bakava mu byaha nta gukeba keba.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.