Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubuhanuzi budasanzwe bwa Apotre Kavamahanga na Meshack bwatumye basarura amamiliyoni mu bakirisitu

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Apotre Kavamahanga Alphonse n’umuhanuzi Gatabazi Mechack bakoze udushya ubwo bigishaga ijambo ry’Imana mu giterane cya Korali Parapanda yamurikiragamo album yayo nshya, batanga ubuhanuzi budasanzwe bwatumye abakirisitu bitanga amamiliyoni n’amamiliyoni.

Ni igiterane gikomeye Korali Parapanda yakoze kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 cyari cyitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose.

Iki giterane cyo kumurikiramo Album nshya ya Parapanda, cyari cyatumiwemo abavugabutumwa bamenyekanye cyane mu Rwanda barimo Apotre Kavamahanga Alphonse n’umuhanuzi Gatabazi Mechack kubera gutangazwaho ibintu binyuranye mu bitangazamakuru n’ahandi hatandukanye.

Apotre Kavamahanga wari umwigisha mukuru muri iki giterane, mu ijambo ry’Imana yigishije yabwiraga imbaga y’abakirisitu bari aho ko bagomba kumenya ko hari ‘ugiye kubabonekera kandi wambaye imyenda Yera’.

Mu cyigisho cye, Apotre Kavamahanga yakomeje avuga ko umwuka Wera naza abantu bazahabwa imbaraga zidasanzwe, anavuga ko Bibiliya isobanura ko abazajya mu ijuru bose bazaba ari abagore kuko ngo umugabo azaba ari umwe gusa ariwe Kristo.

Ati “[…] Mu ijuru nta mugabo uzarangwayo, twese tuzaba turi abagore. Nanjye nzaba nakenyeye shaa! Bibiliya ivuga ko umugabo ari umwe, ni Kristo abandi bose bakaba ari abagore.”

Yakomeje ahumuriza abari baje muri iki giterane ko ibibazo byose bahura nabyo, bagomba gushikama bakizera ko Yesu yasize avuze ko azagaruka.

Ashimangira ibyo Yesu yasize abwiye abigishwa be yagize ati “ Ntimugire ikibazo, n’ubwo inzara yabarya, n’ubwo amadeni yabica ariko nzagaruka iyo mibabaro nyibavanemo.”

Yahise akomereza ku gikorwa cyo guturisha cyafashwe nko gushyigikira korali Parapanda yakoze igiterane, aho yahise ahagurutsa abatari bacye abajyana ahirengeye abasaba kugura CD za Kolali kandi ababwira ko bagomba gutanga agatubutse kugira ngo n’Imana ibibone ibashyigikire.

Yahise ahamagara Umuvugabutumwa Mechack kumusanga ahirengeye, batangira kunyuzaga indangururamajwi kuri buri wese wari ahirengeye, bamusaba kuvuga ingano y’amafaranga atanga, ari nako bavuga amagambo y’ubuhanuzi atandukanye.

Abantu batangiye kwitanga, aho uwagiraga icyo atanga cyane cyane agatubutse, Apotre Kavamahanga yahitaga amwegera agasaba ko babafotora agafoto.

Ashingiye ku magambo yari amaze kuvuga mu ijambo ry’Imana yari amaze kwigisha, yabwiraga uwitanze ko ‘Malayika amugaruye ijosi ryari ryarakebanye’ Ati “Genda Imana ya Isiraheri iguhe umugisha. Imana izaguhanagura amarira yose iguhe ijuru nta rubanza. Malayika akugaruye ijosi kandi arakubwiye ngo akazi kawe karacyari hano.”

Uyu mukozi w’Imana ubwo yahaga buri wese akanya ko kwitanga, yanyuzagamo agashyiramo n’amagambo yo kubaryoshyaryoshya mbere y’uko bitanga nk’aho yagiraga ati ‘Wowe turasa’, ‘ndabona warabyibushye ifaranga ryarabonetse’ n’andi magambo yatumaga buri wese yitanga atitangiriye itama.

REBA VIDEO YOSE HANO

Igikorwa cyo gutanga amafaranga cyamaze igihe gihagije, ku buryo cyafashe hafi isaha yose, kuko abantu baje kubyiganira ahirengeye bagiye kwitanga kugira ngo nabo Malayika abagarure ijosi ryahetamye nk’uko yabwiraga buri umwe ugize icyo atanga.

Muri 2015 nibwo Apotre Kavamahanga Alphonse yahagaritswe mu itorero rya ADEPR azira gushaka gushinga itorero mu buryo butemewe, nk’uko byari byatangajwe n’ubuyobozi bw’iri torero. Yari yashinje itorero yise UDEPR . Icyo gihe yari umuhanzi, umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wari ufite izina rikomeye muri ADEPR.

Apotre Kavamahanga Alphonse wamenyekanye cyane muri ADEPR atarashinga irye torero

Umuhanuzi Gatabazi Meshack nawe yamenyekanye cyane mu buhanuzi bukomeye


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO