Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubuhamya bwa Pastor Karangwa waretse akazi kamuhembaga hafi Miliyoni, agatangiza itorero afite abayoboke barindwi

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Pastor Karangwa Aimable ni Umushumba Mukuru w’itorero Cornerstone Temple akaba ari nawe warishinze afatanyije n’umufasha we. Ni itorero rikorera Batsinda- Kagugu mu Mujyi wa Kigali. Yavuze byinshi byerekeye urugendo rwe mu gukizwa kugeza n’ubwo yaretse akazi kamuhembaga akayabo agatangiza iri torero rimaze gushing imizi mu Rwanda.

Ibi byose Pastor Karangwa Aimable uyobora itorero Cornerstone Temple yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Iyobokamana.

Pasiteri Karangwa avuga ko yari yarakijijwe bisanzwe, ariko muri 2010 Imana itangira kugenda imuhindurira amateka gahoro gahoro, atangira kugira inyota yo kugenda abwiriza ubutumwa hirya no hino mu zindi nsengero.

Uyu Mushumba Mukuru w’itorero Cornerstone Temple, avuga ko muri 2012 ubwo yari afite akazi gakomeye ku kibuga cy’indege i Kanombe ahembwa hafi Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ngo Imana yatangiye kumuganiriza iby’umuhamagaro imisaba kureka akazi agatangiza itorero.

Yagize ati “ Nabonye akazi ku kibuga cy’indege i Kanombe, kampembaga ibihumbi icumi by’amadorali.Icyo gihe nanakoranaga n’andi makampani, mbese maze kugira amafaranga nk’abandi bakire bose. Byageze muri 2012 Imana itangira kunganiriza ku by’umuhamagaro, kurekura akazi kugirango nanjye ntangire nyikorere wese nta bindi bintu ndimo gukora.”

Avuga ko ibyo bintu byamugoye cyane kubyakira kubera ko afite umuryango yagombaga gutunga, abiganiriza umufasha we nawe abyamaganira kure.

Ati “Umunsi wa mbere mbibwira madamu twaraye tutavugana.Yarambwiraga ati ko nkuzi bigenze bite ngo Imana ikubwire ibyo gutangiza itorero njyewe itarabimbwira? Ibyo bintu ubimenye ko bidashoboka.”

Pasiteri Karangwa ngo yakomeje gusenga, nyuma y’umwaka abiganiriza umufasha umunsi umwe aza kumubwira ko koko ibyo Imana yamubwiye nawe yabihishuriwe, ahita amwemerera ko bagomba gutangiza itorero.

Akomeza avuga ko bahise bafata iminsi 40 yo gusenga we n’umugore maze muri Nzeri 2013 batangiza iteraniro rya mbere rigizwe n’abo mu muryango we n’undi muryango w’inshuti ye.

Ati " Nyuma y’iminsi 40 dusenga twatangiye kuganiriza abantu tubabwira Ibyo Imana yatubwiye, umuryango wa mbere wahise utwumva uvuga ko aribyo bari bategereje. Ubwo uwo muryango niwo twatangiranye ku munsi wa mbere.Twatangiye turi abantu 7 njyewe na madamu n’abana bacu ndetse n’uwo muryango n’abana babo babiri.”

Avuga ko batangiye amateraniro mu ruganiriro rw’inzu yari atuyemo, ku cyumweru bagaterana pasiteri akabwiriza, igihe cyo kuramya cyagera bakaririmba, abantu bagenda baza gahoro gahoro bigeza ubwo bagwiriye.

Avuga ko itorero ryaje kwaguka maze bimurira itorero ku musozi wa Batsinda i Kagugu bafite akazu gato bari barubatse, uko iminsi igenda yicuma baza kwiyubakira urusengero rufatika.

Avuga ko mu rugendo rw’imyaka itanu bamaze batangije umurimo w’Imana , ngo itorero Cornerstone Temple rirashikamye ndetse ngo ryaragutse ku buryo bufatika.

Umushumba Mukuru w’itorero Cornerstone Temple Pastor Karangwa Aimable yavuze uburyo yatangiranye itorero abakirisitu 7

Pastor Karangwa Aimable yafatanyije n’umufasha we Pastor Clarisse Umutesi gutangiza itorero


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO