Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ubuhamya bw’Umupasiteri wa ADEPR wakorewe iyicarubozo muri Uganda hafi no kwangizwa ubugabo

Vincent Nsengiyumva , 2 days ago

Rev. Pasitoro Singirankabo Jean de Dieu, wakoraga imirimo y’ivugabutumwa mu itorero ADEPR Pentecostal Church International Uganda (PCIU) yavuzez uburyo yakorewe iyicarubozo riteye ubwoba muri Uganda kugeza ubwo bendaga kumwangiza igice cy’ubugabo.

Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena 2019, nibwo Rev Pasiteri Singirankabo Jean de Dieu, na bagenzi be bagera kuri 20 boherejwe mu Rwanda na Leta ya Uganda nyuma y’iminsi bari mu maboko y’inzego z’umutekano z’iki gihugu, bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa aho bashinjwaga gukorana n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Pasiteri Singirankabo wari umaze imyaka 13 muri iki gihugu cya Uganda, ngo yagiyeyo muri 206 agiye kwiga ibijyanye n’ivugabutumwa, nyuma itorero rya ADEPR rihatangiye imirimo ahabwa inshingano zo kuhakorera ivugabutumwa.

Mu kiganiro kirambuye Singirankabo yagiranye n’itangazamakuru, yavuzeko mu myaka yabaye muri iki gihugu nta kibazo yigeze ahagirira, gusa ngo ibintu byatangiye kudogera kuri we no ku ruhande rw’itorero mu ntangiriro za 2019.

Yagize ati “Kuva mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka hatangiye kuba ibibazo byinshi, tukabona barimo gufata umunyarwanda wese bakamufunga, ariko byagera ku itorero tukabona biri gufata indi sura. Mu kwezi kwa Gatatu abashumba benshi batangiye kwigarukira mu Rwanda, abandi bagafungwa abandi bagahunga, abandi bagafatwa bagakubitwa, tukibazza ibyo aribyo bikatuyobera.”

Avuga ko abari inyuma y’ibyo bikorwa ari abo mu nzego zirimo izishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) n’urw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI) .

Pasiteri Singirankabo yakomeje agira ati “Twiyemeje gufata abenegihugu bari mu itorero bakoresha Icyongereza n’Ikigande mu materaniro ngo tuganire na Guverinoma kuko amajwi yavugaga ko inzego z’umutekano za CMI na ISO arizo zifata abantu zikabajyana. Twegeraga polisi ntigire icyo ivuga, ikakubwira ko ntacyo yabikoraho.’’

Akomeza avuga ko bakomeje kwegera inzego zinyuranye zirimo n’inzego za gisirikare bagerageza kubabaza icyo abayobozi b’itorero ndetse n’abayoboke barimo kuzira, bakabwirwa ko ngo batahuwe ko ari abatasi b’igihugu cy’u Rwanda ndetse ko ngo bagomba gusenya amatorero ya ADEPR yose ari muri iki gihugu.

Ati “Baratubwiye bati iyo R iri mu izina ryanyu ADEPR Uganda ‘si Association des Eglises de Pentecôte au Rwanda?’ Nonese iyo Rwanda irakora iki muri Uganda? Batubwiye ko iri torero ryinjiye muri Uganda rije gutata, ko ariho intasi za Kagame zinyura ngo zibashe gutera u Rwanda. Twarababwiye tuti turi abapasitoro ntabwo turi abanyapolitike.’’

Akomeza avuga ko nyuma yo gutakamba no kubwirwa ko batigeze baba muri ibyo bintu, bagiriwe inama yo kuvanaho izina cyangwa gusenya itorero bakajya mu yandi matorero.

Avuga ko itorero rya ADEPR muri Uganda ryari rimaze kwaguka, ku buryo ryari rimaze gufungura amashami mu turere 48, rihafite ibiro, abakozi, ndetse n’imitungo.

Mu buhamya bwe Pasiteri Singirankabo avuga ko we na bagenzi be 3 bakoranaga umurimo w’ivugabutumwa bafashwe bakuwe mu ngo zabo maze bajyanwa batangira kubazwa uburyo banekera igihugu cy’u Rwanda.

Ati “Baradufashe baradutwara batwambika imipira y’umukara mu maso ku buryo tutashoboraga kureba batujyana ahantu hitwa Mbuya tuhamara igihe dukubitwa, turara ku mbaraza imvura ari yose ariko dukubitwa. Ugiye gutora agatotsi bakamumenaho amazi. Uwashakaga kwihagarika hepfo, wasangaga hapakiyemo Abanyarwanda bambaye ubusa, bafungiwemo no muri etaje hejuru harimo abandi benshi.’’

Yavuze ko we by’umwihariko yakorewe iyicarubozo ryo ku rwego rwo hejuru, akubitwa umubiri hafi ya wose aho bendaga no kumwangiza ku gice cy’ubugabo.

Yagize ati “Njye bankubise inkoni z’uburyo bwose. Mfite inkoni zo mu mugongo, ku kibuno n’izindi bankubise hejuru y’ubugabo. Ubu nageze mu Rwanda ndi guhabwa imiti nta kibazo.’’

Muri ubu buhamya bubabaje Pasiteri Singirankabo yavuzze ko kugezza ubu itorero rya ADEPR muri iki gihugu cya Uganda ryacitse intege ku buryo bugaragara ngo kuko nta buyobozi rifite kugeza ubu.

Asoza ubuhamya bwe asaba abakirisitu bose ko basengera Abanyarwanda baba muri Uganda kuko basumbirijwe.Anasaba abari mu mitwe ishaka kurwanya igihugu cy’u Rwanda ko babireka ngo kuko nta kiza kiri mu kugambirira kumena amaraso.

Rev. Pasitoro Singirankabo wari wagiye kuvuga ubutumwa bikarangira afunzwe aanakorerwa iyicarubozo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO