Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

U Rwanda niryo shusho Imana ifite kuri Afurika yose -Apotre Suwa wa Nigeria

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’abagore b’abavugabutumwa muri Afurika, FMF (Female Minister Forum) , Apotre Tina Suwa ukomoka muri Nigeria, ashimangira ko igihugu cy’u Rwanda ariryo Shusho Imana ishaka ko umugabane wa Afurika wagira.

Uyu muvugabutumwa uri mu bagore bo muri Afurika bafite amavuta ndetse bakomeye mu murimo, yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 26 Ukwakira 2019, ubwo hasozwaga igiterane cy’ivugabutumwa i Kigali, cy’abari n’abategarugori cyari cyiswe ‘Making Impact in the Global Harverst’ cyaberaga i Kigali ku nshuro yacyo ya 21.

Iki giterane cyari gifite intego yo guhuza abagore n’abakobwa bakigishwa inyigisho zinyuranye ziganjemo izibafasha gukomera mu murimo w’Imana, kwisobanukirwa kurushaho no kugwiza imbaraga zibafasha kwita ku ngo zabo.

Uretse gusangira ijambo ry’Imana binyuze mu bakozi b’Imana b’inararibonye bo mu bihugu binyuranye, banakoze ibikorwa binyuranye birimo umuganda rusange bakoreye mu Murenge wa Kanombe akagali ka Kabeza, banakusanya amafaranga yo kugeza amazi meza mu mudugudu w’Intwaza uri i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Ubwo hasozwaga iki giterane cyari kimaze iminsi 3, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Apotre Tina Suwa ukomoka muri Nigeria, yavuze ko batangariye uko u Rwanda rwiyubatse muri byinshi, ashimangira ko ishusho u Rwanda rufite ariyo Imana ishaka ko umugabane wa Afurika ugira.

Yagize ati “U Rwanda niyo shusho Imana ifite kuri Afurika yose. Ahantu hari isuku, ahantu hari umutekano, ahantu igihugu giteye imbere, ibyo tubona hano nibyo Imana ishakira ibihugu byose bya Afurika.

Iki giterane cyari cyitabiriwe n’abagore ndetse n’abakobwa batari bacye, mbere y’uko gisozwa, bafashe umwanya uhagije basengera ibihugu byose bya Afurika, basaba Imana ko bisenderezwamo amahoro, intambara za hato na hato zigakurwaho.

Hanatangiwemo ibihembo by’amashimwe abagore 3 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, basaba abari muri iki giterane ko babigiraho.

Mu bakozi b’Imana b’Abanyarwanda bitabiriye iki giterane harimo Pastor Rose Ngabo ari nawe perezidente wa FMFI mu Rwanda, Pastor Julienne Kabanda akaba umuyobozi w’ungirije, ndetse n’abandi bapasiteri banyuranye.

Cyitabiriwe kandi n’abavugabutumwa b’ibyamamare b’abagore baturutse mu bihugu binyuranye bya Afurika birimo Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.

Apotre Suwa yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite ishusho Imana yifuza ko ariko Afurika yose yamera

Abitabiriye iki giterane iminsi yose bahawe impano

Apotre Suwa uri iburyo ni uku yari yambaye ku munsi wo gusoza igiterane

Pastor Jacob (ibumoso) wo muri Nigeria nawe yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu gifite umugisha

Abagore babaye indashyikirwa bagenewe ishimwe na FMF


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO