Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Twaganiriye!Umuvugabutumwa ufite impano 12 zikomeye utegeka imvura ikagwa, ingumba zikabona urubyaro

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Umuvugabutumwa Buhungu Abel uvuka mu gihugu cy’Uburundi ahamya ko Imana yamuhaye impano 12 zikomeye zimufasha gukora ibitangaza birimo gukiza abarwayi, guhagarika urupfu n’ibindi bikomeye. Uyu mu Pasiteri avuga ko ajya ategeka imvura ikagwa ndetse n’ababyeyi batabyara akabaha urubyaro binyuze mu isengesho.

Ibi Pastor Buhungu yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na IYOBOKAMANA TV kuri uyu wa Mbere tariki 01/7/2019.

Uyu muvugabutumwa uvuga ko yakuze yiyumvamo gukorera Imana ngo kuko mu myaka 8 yari yatangiye kugenda abwiriza abantu kwihana.

Mu myaka 15 Pastor Buhungu yashatse gucika intege asa n’uretse umurimo w’Imana, ariko ngo imutumaho abahanuzi bamubwira ko n’areka umurimo yahamagariwe azabona ibihano birimo kumugara amaguru n’amaboko.

Ngo yakomeje kubisuzugura umurimo w’Imana arawureka, mu myaka 25 aza guhura n’uburwayi bw’amayobera bwamufashe mu ngingo z’amaguru n’amaboko amara amezi atandatu aryamye atava mu nzu.

Buhungu yabonye bikomeye abaganga bakomeye barabuze indwara, agarukira Imana arasenga ayiha isezerano ko n’imukiza azayikorera ubuzima bwe bwose.

Reba ikiganiro uyu mukozi w’Imana yagiranye na IYOBOKAMANA:

Ati “Nageze igihe ntangira kwiga gusenga mbwira Imana nti Mana n’unkiza ubu burwayi nzagukorera Imana yumvise isengesho ryanjye ihita ingenderera iransanga aho nari ndyamye tuvugana imbonankubone irambaza iti noneho wemeye?Kuko nari ndembye mpita nyibwira ko nemeye.Yarongeye irambaza iti aho nagutuma hose wajyayo?Ubwo nahise nemera nkimara kwemera mpita nsinzira nza gukanguka numva nakize.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko kuva ubwo Imana yahise itanguira kumutuma mu bice buitandukanye by’Uburundi kubwiriza abantu ubutumwa bwiza.

Avuga ko Imana yaje kumugendeerera imuganiriza ibintu byinshi, inabwira ko igiye kumuha impano 12 zikomeye cyane zizamufasha gukora imirimo y’ivugabutumwa.

Ati “Hari ubwo Imana yigeze kuntuma kuvuga ubutumwa, mvuyeyo muri iryo joro iraza iranyegera imbwira ibintu byinshi, imbwira ko igiye kunkoresha ibiteye ubwoba, irambwira go impaye impano 12, zizankoresha ibitangaza bigatuma abantu bankunda n’amahanga akankunda.”


Pastor Buhungu Abel ufite impano 12

Mu mpano Pastor Buhungu yahawe n’Imana harimo; impano y’ubwenge, ubushishozi, gusengera abarwayi bagakira, kwerekwa, ubuhanuzi, ubugenzuzi,, igikundiro n’igitinyiro, kuririmba, iyo gukora ibitangaza n’izindi.

Avuga ko biciye mu masengesho yagiye akorera mu bice binyuranye haba mu Burundi no mu bindi bihugu yagezemo birimo n’u Rwanda, ngo hagiye hakoreka ibitangaza ku buryo abifitiye gihamya.

Avuga ko mu bice by’Uburasirazuba bw’u Rwanda nko mu Mutara na Bugesera yasenze maze ahamagara imvura nyuma y’uko abaturage baho bari barayibuze.

Yagize ati "Imana yarambwiye ngo aho nzajya njya hose izajya inyereka ko iri kumwe nanjye. Hari ubwo twari mu biterane icyo gihe hari kugwa imvura nyinshi maze ndayihagarika ntiyongera kugwa.Icyo gihe imvura yarahagaze ntiyongera kugwa nza gusanga muri ako gace imyaka mu murima yarumye kubera kubura imvura maze nongera gutegeka imvura iragwa imyaka irongera irazahuka abantu bareza.”

Yanavuze ko no mu karere ka Bugesera yahakoze igitangaza cyo guhamagara imvura maze imana irayigusha ngo kuko hari hamaze igihe harumagaye abantu bamerewe nabi kubera izuba ryinshi.

Pastor Buhungu avuga ko mu bitangaza yagiye akora harimo no gusengera ingumba zikabona urubyaro, aho afite ibihamya byinshi by’abo yabikoreye.


Pastor Buhungu Abel wahawe impano zikomeye zo gukora ibitangaza


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO