Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Twagakwiye kuboroga kuko twananiwe kureka ibyaha, none turaseka nk’ab’Isi kuri Yubile yabo-Pastor Mpyisi

Vincent Nsengiyumva , 3 weeks ago

Pasiteri Ezra Mpyisi umwe mu basaza bakuze ariko kandi banafite amateka mu Rwanda cyane ko ari mu batangije itorero rya Adiventisite mu Rwanda, avuga ko mu gihe itorero ryizihiza isabukuru runaka ari uburyo bwiza bwo kwisuzuma, bakareba aho bahagaze mu byerekeye gukora icyaha, bagafata umwanya wo kurira bacye bicuza ko bananiwe kureka icyaha.

Ibi Pasiteri Mpyisi yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2019, ubwo itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bizihizaga isabukuru y’imyaka ijana itorero rimaze ritangiye ivugabutumwa ku butajka bw’u Rwanda.

Pastor Mpyisi ufatwa nk’umwe mu bakora ivugabutumwa inararibonye mu Rwanda, mu isabukuru y’imyaka ijana itorero rye rya Adiventisiti yizihizaga, ari mu bashimiwe nk’umwe mu bagaragaje umuhate n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’itorero muri iyi myaka ijana rimaze ritangiye mu Rwanda, maze ahabwa impano.

Uyu Mukambwe Mpyisi, mu gihe cy’Umwami Rudahigwa yatorewe guhagararira itorero mu nama nkuru y’igihugu nk’uko umwami yari yarategetse ko itorero rigomba kugira urihagararira.

Uyu mukambwe ukunze kurangwa n’udushya cyane cyane mu misubirize, avuga ko kuba yagenewe impano kuri we atari ikintu cy’agaciro kurusha uko yari guhabwa igihembo cy’uko yigishije abantu kureka ibyaha.

Yagize ati “[….] Nabyakiriye neza se nakize gukora ibyaha? Guhagararira itorero mu nama y’igihugu se ni ukwigisha abantu kureka gukora icyaha? Twaretse gukora icyaha se? “

Yakomeje avuga ko Yubile ari nziza, ngo gusa abakirisitu bagomba kumenya ko n’ab’Isi bayigira.

Ati “Yubile ni nziza. Bene iyi n’ab’Isi barayigira. Ariko twari dukwiye kwisuzuma tukareba aho duhagaze mu byerekeye gukora icyaha. Tukareba aho duhagaze niyo Yubile. Tukamara icyumweru tubyibaza.”

Yakomeje avuga ko ubutumwa yagenera Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi ko ari uko bakigisha kureka gukora ibyaha, kurusha uko batinda mu zindi nyigisho zitagirira abigishwa umumaro.

Ati “Ubutumwa natanga ni uko abigisha bajya bigisha kurejka gukora icyaha. Ubutumwa butigisha kureka gukora icyaha ntaho buhuriye na Yesu.”

Avuga ko muri iyi Yubile Abadiventisite bagakwiye kwiherera bakarira cyane bagatakambira Imana baboroka bicuza ko bananiwe kureka gukora ibyaha.

Ati “Ahubwo twagakwiye kurira tukaboroga ko twananiwe kureka gukora icyaha. None turaseka nk’uko ab’Isi baseka kuri Yubile yabo! Twaratsinzwe.”

Uyu mukambwe avuga ko ariwe Mudiventisiti wa Mbere mu Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wabonye impamyabumenyi ya Kaminuza muri Tewolojiya.

Pastor Ezra Mpyisi niwe Mudiventisiti wa Mbere mu Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wabonye impamyabumenyi ya Kaminuza muri Tewolojiya

Pastor Ezra Mpyisi zri mu bitabiriye ibirori by’isabukuru y’Imyaka ijana itorero ry’Abadiventisiti rimaze ritangijwe mu Rwanda


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO