Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Turi mu gihugu gifite abanyabwenge b’abagome babona umusaruro wabo uri hejuru y’uwacu bakadusuzugurira Imana –Apotre Masasu

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Umushumba Mukuru w’itorero Evangelical Restauration Church, Apotre Ndagijimana Joshua Masasu avuga ko ashavuzwa cyane na bamwe mu banyarwanda bafite ubwenge buhanitse ariko b’abagome, bareba umusaruro w’ibyo bakora uri hejuru bikabatera gusuzugura abamenye Imana, bakanasuzugura Imana yabo.

Intumwa y’Imana Masasu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 13 Ukwakira 2019, ubwo yabwirizaga ijambo ry’Imana abantu bitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe ‘My work my Ministry’ cya Pastor Paddy B. Musoke.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Serena Hotel wari witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye ndetse n’abayobozi banyuranye bo mu nzego za Leta.

Apotre Masasu wari umwigisha w’ijambo ry’Imana muri uyu muhango, yatangiye ashima cyane umuhate wa Pastor Paddy B. Musoke wakoze akazi gakomeye ko kwandika igitabo kizagira uruhare mu guhindura Isi.

Yakomeje agaragaza ko ibyo umuntu yaba akora byose, aho yaba ari hose bitavuze ko yatera umugondo Imana, ko ahubwo aa ari igihe cyiza cyo kuyitabaza ikamuba hafi mubyo akora.

Aha Apotre Masasu yahise anenga cyane abantu basa n’abaguye nyuma y’uko leta y’u Rwanda iciye gahunda yo gusengera ahakorerwa imirimo (cyane cyane mu bigo bya leta), avuga ko umuntu ashobora kuzana Imana mu kazi akabana nayo bidasabye gukora amasengesho rusange.

Masasu yavuze ko ashengurwa cyane no kubobona u Rwanda rufite abantu benshi bakomeye, bafite ubwenge buhambaye ariko batazi Imana, ndetse akenshi basuzugura n’abantu bamenye Imana kuko baba babona babarenze.

Yagize ati “Turi mu gihugu gifite abanyabwenge b’abagome ariko bafite umusaruro, bo rero bakwireba bakabona umusaruro wabo uri hejuru cyane kurusha uwacu bakadusuzugura bagasuzugura n’Imana yacu. Ibyo bituma n’umva umutima wanjye urimo kuva amaraso.”

Apotre Masasu yatunze agatoki abakirisitu ku kudahagarara neza mu murimo w’Imana, akaba ariyo mpamvu abapagani babasuzugura bakaba basuzugura n’Imana yabo.

Aha yahise atanga urugero rwa bamwe mu bakozi bakunda umurimo wabo ndetse bakanawubaha, mu rwego rwo kwereka abakirisitu ko nabo bitangiye umurimo w’Imana bakanawukunda byabahesha kubahwa no kubahisha uwo bakorera.

Ati “Ugasanga umupolisi ari mu kazi ahagaze imvura irimo kumunyagira, ahagaze hamwe ari ku murimo we ari umwizerwa, ariko umukirisitu imvura yagwa akiruka.”

Masasu avuga ko buri muntu wese yagakwiye kuba agira umujinya agahaguruka akagera ku rundi rwego akagira ibyo ahindura.

Apotre Masasu avuga ko igihe kigeze na ba banyabwenge b’abagome batazi Imana nabo bayimenya, bagahinduka bakajya batanga umusaruro w’ibyo bakora ariko bashobora no gupfukama bakamara iminsi 2 cyangwa 3 basenga biyiriza bashaka Imana.

Apotre Masasu avuga ko ababazwa n’abantu bafite ubwenge buhanitse ariko bagasuzugura Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO