Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Tonzi yavuze ubutekamutwe yakorewe n’umugore witwaje izina ry’Imana

Editorial , 4 months ago

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahishuye uko ubwo yari umucuruzi yigeze gutekerwa umutwe akibwa imyenda n’inkweto n’umugore wari witwaje ko ari umufana we kandi ukijijwe.

Uyu muhanzi ufite indirimbo nshya yise ‘Uragorora’ avuga ko ikubiyemo ubutuma bugaragaza ko Imana igorora ibintu byose by’umwihariko imigenzereze mibi y’abantu irimo n’ubujura cyangwa indi mico mibi ifitanye isano nabwo.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA TV, yavuze ko hari umugore wigeze kumuhemukira amwiba imyenda n’inkweto nyuma y’uko yari yaramubeshye ko amukunda ndetse akanamubeshya bikomeye cyane.

Ati “Nigeze kugira iduka [ricuruza imyenda], hari umu Maman yari yarambwiye Itorero asengeramo, akajya aza akicara aho nkorera, akambwira ko akunda ibihangano byanjye mbese ari umufana wanjye.”

Yakomeje avuga ko igihe cyaje kugera wa mugore araza amusaba ko yamuha imyenda akayijyana mu bukwe bwa musaza we ariko ngo kuva ubwo yaragiye arahera ntiyongera kumubona.

Yakomeje agira ati “Rimwe twagiye ahantu kuri farumasi anyereka umugabo arambwira ngo uriya ni umugabo wanjye, ariko yarambeshyaga rero ibyanditswe ngo iminsi 40 yaraje atwara ivarize y’imyenda n’inkweto ambwira ko musaza we afite ubukwe ariko yarambeshyaga...”

Avuga ko yamuhaye iyo myenda arayijyana ategereza ko yazayigarura cyangwa ngo amuzanira amafaranga yo kuyishyura araheba yigira inama yo kujya kuri wa mugabo amubajije amubwira ko uwo mugore atamuzi nawe amubona gutyo.

Abahanuzi b’ibinyoma

Uyu muhanzikazi ubivanga n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi ndetse no kwita ku bana bafite ubumuga abinyujije mu Muryango Birashoboka Dufatanyije yavuze ko burya bibabaza kuba umuntu yahemukira undi yitwaje izina ry’Imana.

Ati “Ntukabone umuntu witwaza izina ry’Imana mu nyungu mbi byo biragatsindwa, burya umuntu aragahemuka ari umupagani byo byakumvika. Abahanuzi b’ibinyoma, Gorora!”

Yakomeje agira ati “Ugasanga umuntu yaziritse urubyiruko ahantu iminsi 40 ngo bari mu masengesho, wowe umuyobozi ufite ibintu byose ariko hari umwana w’umukene nta kintu afite. Abo bantu bose bakoresha ikiremwamuntu mu nyungu zabo bwite, Mana Gorora.”

Umuhanzikazi Tonzi avuga ko burya abantu bakwiye kurangwa n’ibikorwa byiza kuko abadashaka guhinduka hakiri kare Imana nitabagorora ibihe bizabahindura.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO