Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Tonzi yavuze ibyo yari ahugiyemo muri ’Guma mu rugo’ n’uko yanditse indirimbo nyinshi nshya

Editorial , 3 weeks ago

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yavuze ko iminsi igera kuri 40 amaze muri gahunda ya Guma mu rugo yayibyaje umusaruro kandi ashimira inzego z’ubuyobozi zashyizeho ingamba zo guhungana na COVID19.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM, uyu muhanzikazi yavuze ko ibi bihe yabibyaje umusaruro yegerana n’umuryango we ndetse yandika n’izindi ndirimbo ku buryo yiteguye kuzazishyira hanze mu bihe biri imbere.

Yakomeje agira ati “Ibi bihe byagwiririye abantu bose n’Isi muri rusange, abantu bose dusabwa kuguma mu rugo ariko njyewe nk’umuhanzi hari byinshi nakoze harimo kubana n’umuryango, mbasha kugira umwanya wanjye wo kwitekereza ariko hari n’indirimbo nyinshi nanditse.”

“Ndateganya gusohora izindi ndirimbo nk’uko bisanzwe kuko izo nanditse hari n’izindi zari zikoze ariko ntegereje igihe cya nyacyo cyo kuzisohora kuko n’izindi za mbere baracyazumva.”

Tonzi avuga kandi ko muri ibi bihe abanyarwanda basabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19, asaba abamukurikira n’abandi bose muri rusange gukomeza gukurikira ibyo babwirwa n’inzego zibishinzwe bumva ko kurwanya iki cyorezo ari ibya buri wese.

Yagize ati “Ndasaba abankurikira n’abanyarwanda kutirara kuko iki ni icyorezo cy’Isi yose kandi gisaba uruhare rwa buri wese mu kukirwanya. Buri munyarwanda wese abashe kugira uruhare rwo kwirinda atabanje gutegereza umushinzwe umubwiriza ibyo akora.”

Uyu muhanzikazi avuga ko kuri ubu akomeje ibikorwa bye by’umuziki anasaba abanyarwanda gukomeza kumushyigikira no gusangiza inshuti zabo indirimbo ze aba yashyize kuri Channel ye ya YouTube.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO