Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Tonzi yanenze abamurwanyije akora muri Primus Guma Guma, ahishura ko byatumye yiyubaka

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yavuze ku bamurwanyije ubwo yakoraga mu irushanwa rya Primus Guma Guma kandi ari umurokore, avuga ko ari imyumvire y’abanyedini ngo kuko kuba umukemurampaka w’abahanzi bihabanye no kuba umukemurampaka w’abanywa inzoga.

Umuhanzikazi Tonzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, muri 2014 ni bwo yatoranyijwe bwa mbere nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka k’irushanwa ‘Primus Guma Guma Super Star’ ryaterwanga inkunga na Bralirwa ibikishije mu kinyobwa cyari cyaryitiriwe.

Icyo gihe abantu benshi by’umwihariko abarokore ntibavuze rumwe kuri aka kazi Tonzi yari ahawe, aho bamwe bagaragazaga ko bidakwiye ko umurokore yakora mu irushanwa ryamamaza ibisindisha.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi, Tonzi yavuze ko nta kibazo kirimo aho abisanisha n’imyumyire y’abanyedini bumva ko uwo mudahuje ukwemera mutahurira ku meza amwe cyangwa igikorwa runaka.

Yagize ati “Ababirwanyije ni bamwe n’ubundi bigize ba nzakagendana. Babandi bakubona bagatangira kukwibazaho bati wambaye impeta, wasutse […] icyabayeho ni uko njye nagiye ku mateleviziyo ariko abandi barabikora.”

Avuga ko byari ikibazo iyo ajya kuba umukemurampaka w’abanywa inzoga aho kuba uw’abahanzi.

Ati “Iyo baza kumpamagara bakambwira ngo uzaba umukemurampaka w’abantu banywa inzoga, ntabwo nari kubemerera kuko sinzi inzoga, sinzi amahame agenga abazinywa. Ariko kuba bampamagara ngo nze mu itsinda rireba uko abahanzi bitwara, uko baririmba sinari kubyanga kuko Imana yampaye iyo mpano.”

Tonzi yavuze ko kandi abantu bose baba bagomba kubana neza nta kibavangura, ahubwo ko bitewe n’amahitamo y’umuntu ari we ugena icyo akeneye nk’uko Imana ariyo yabiremye.

Ashimangira ko kuba yararenze ibyumvire y’abamurwanyije akajya gukora akazi ke atitaye ku magambo biri mu byatumye yiyubaka haba mu buryo bwa muzika ndetse n’uburyo bw’iterambere rye muri rusange.

Tonzi avuga ko abamunengaga babiterwaga n’ikibazo cy’imyumvire y’ubunyedini


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO