Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Abinyujije mu ndirimbo Theo Bosebabireba yavuze uburyo amanywa n’ijoro bisigaye bimubera kimwe, amagambo akaba yaramuteje igihombo cyo kubura na bombo-Audio


Yanditswe na     Ubwanditsi
6 August 2018 saa 10:35'

Théogène Uwiringiyimana[Théo Bosebabireba] yashyize hanze indirimbo yise ngo "Bimenyekane "irimo amagambo akomeye abwira Imana uburyo yayibwiye ko igomba kurwana inkundura no gukubita itababarira byose ikabikora ndetse nawe ubwe akaba yarabigendeyemo ariko ko ub noneho Imana ikwiye kurwana ivumbi rigatumuka kuko birakomeye gusa ngo nubwo byabaye induru ariko siyo ndunduro.


Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo nshya yise ngo "Bimenyekane irimo amagambo akomeye

Uyu muhanzi mu gihe cyashize ubwo yari mu gihugu cya Uganda yakubiswe n’abantu batabashije kumenyekana icyo gihe bamusiga ari intere hari mw’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018 mu gihugu cya Uganda mu Mujyi wa Kampala ubwo yari avuye ahitwa Masanafu mu gitaramo yari yatumiwemo.

Havuzwe amakuru menshi ndetse hari n’abavugaga ko yashizemo umwuka icyo gihe , uyu muhanzi byavuzwe ko yakubiswe kubera akagambane ka bagenzi be batamwifuriza gutera imbere, n’ubwo nta gihamya ifatika ihari.

Nyuma yo gukubitwa akigirizwaho nkana, yashyize hanze indirimbo yise ‘Sinapfuye’ avuga ukuntu adatewe ubwoba n’ibihinda nka kagoma ‘ Imana yambukije abisiyeli inyanja itukura, itazabura kumwambutsa nyabarongo y’amazi y’ibiziba’.

Theo Bosebabireba yakubiswe nyuma y’iminsi mike itorero rya ADEPR Kicukiro Shell yasengeragamo rimuhagaritse ashinjwa ibyaha birimo n’icyubusambanyi, ndetse ritangaza ko azongera kwemerwa nk’umukirisitu keretse namara gusaba imbabazi abo yahemukiye imbere y’itorero kandi amakuru yakurikiyeho yavugaga ko ari munzira zo gusaba imbabazi kugeza magingo aya.

Bosebabreba ubwo yadushyikirizaga iyi ndirimbo yavuzeko ashima Imana ko akomeye kandi k’imigambi y’Imana ku mwana w’umuntu itandukanye n’iyabantu ati:"Maze iminsi ndi mw’ivugabutumwa nkuko bisanzwe ndetse ku cyumweru cy’ejo kuwa 04 Kanama nagiranye ibihe byiza n’abakristo bo mw’itorero rya Methodiste mu karere ka Nyamasheke ahitwa kuruheru .

Bosebabireba yakomeje avugako hashize iminsi ine asohoye iyi ndirimbo yise ngo "Bimenyekane " kandi ikubiyemo ubutumwa bukomeye ati:"Nkuko bisanzwe indirimbo zanjye zikunze kuvugwaho n’abantu ibitanduknye rimwe na rimwe naririmba bakagirango hari umuntu nshaka kwibasira ariko siko bimeze njyewe mba ntanga ubutumwa muri rusange".

UMVA IYI NDIRIMBO IRIMO AMAGAMBO AKOMEYE YASIZWE HANZE NA THEO BOSEBABIREBA:

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yise ngo "Bimenyekane"yumvikana aririmba amagambo akomeye agira ati:"Nakubwiye kurwana inkundura urabikora nkubiwira gukubita utababarira urakubita ,nanjye ubwanjye narimbigendeyemo ariko ubu noneho rwana ivumbi ritumuke ingufuri zifunguke abanzi banjye nabo biruke n’amahirwe yanjye agaruke.

Bosebabireba akomeza aririrmba avugako atakimenya amanywa n’ijoro ,atakimenya iriva n’irizima kuriwe byose ni kimwe kuko isi yabivangavanze kugera ubwo nawe yiyanze gusa ngo nubwo byabaye induru ariko siyo ndunduro .

Akomeze agira ati:"Bimenyekane ko turi abanyamugisha kuko abashinze urumambo bavuze n’amagambo yanteje igihombo sinasigarana na bombo ,Mana rwana ivumbi ritumuke ingufuri zifunguke abanzi banjye nabo biruke n’amahirwe yanjye agaruke kuko wavuze ko icyubahiro cyawe utazagiha undi muntu none baragishaka nk’abagitaye baririwe ntibaraye kandi narababuriye ,kandi njyewe sinshoboye kurwana n’ibindusha amaboko ibyo ntanyeganyeza sinanaterura kandi nubwo byabaye induru ariko siyo ndunduro".

Agasoza agira ati:"Penina we urongera kuvuga iki ko Hana yibarutse ,Imana iramwibutse nubwo wamuharabitse ,nubwo wamututse ariko ubu nawe arahetse kandi iritararenga ntukarivume kuko amagambo nashira ivuga niritariri rizacya kandi ntabwo dufite umuvumo".

UMVA IYI NDIRIMBO IRIMO AMAGAMBO AKOMEYE YASIZWE HANZE NA THEO BOSEBABIREBA:





Bosebabireba mu mpera z’icyumweru twarangije we n’abahanzi barimo JMV Gishyitsi,Thacien Titus bakoze igitaramo cy’amateka i Nyamasheke

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.