Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Theo Bosebabireba yatakambiye ubuyobozi bwa ADEPR asaba gukomorerwa akongera kuba umukristo mu itorero

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana, yandikiye ibaruwa ifunguye umwe mu bayobozi bakuru b’itorero ADEPR, atakamba asaba ko yakomorerwa agahabwa imbabazi nyuma y’amakosa menshi yagiye akora agatuma ahagarikwa mu itorero.

Iyi baruwa Theo Bosebabireba yayanditse nyuma y’amezi 19 ahagaritswe muri ADEPR azira ibyaha birimo ubusambanyi, ubusinzi n’indi myitwarire yagiye akora igasiga icyasha umurimo w’Imana n’itorero rya ADEPR muri rusange.

Ibintu byaje gufata intera ndende ubwo umugore wabyaranye na Theo BVosebabireba yajyaga mu itangazamakuru akavuga ko uyu mugabo yamwihakanye ndetse akaba atita ku mwana babyaranye.

Uyu mugabo wubatse izina rikomeye mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, izina rye ryongeye kugarukwaho cyane bamunenga imyitwarire idakwiye ku muntu nkawe wafatwaga nk’intangarugero kuri benshi bahembuwe n’ibihangano bye, maze itorero ryanzura kuba rimuhagaritse.

Ubwo yahagarikwaga mu ntangiriro za 2018, Pastor Rubazinda Callixte uyobora Umudugudu wa Kicukiro Shell Theo Bosebabireba asengeramo, yavuze ko azongera kuba umukristo wa ADEPR namara gusaba imbabazi mu ruhame.

Yagize ati "Raporo twari dufite ni iy’icyaha cy’ubusambanyi kandi twarabikurikiranye dusanga ni byo na we arabitwemerera, dusanga nta wundi muti rero nk’umuntu wabaye umuvugabutumwa tumwemera mu itorero tugomba kumuhagarika akazabanza akaza gusaba imbabazi itorero n’abo yahemukiye tukabona kumwakira. Ntabwo akiri umukirisitu wacu, azongera kuba umukirisitu wacu ari uko yamaze gusaba imbabazi itorero mu ruhame. "

Nyuma yo guhagarikwa mu itorero yaje gukomeza kugaragaza ko yikosoye ndetse ko yahinduye imyitwarire, yahawe imbabazi mu mudugudu asengeramo, Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Rev Karangwa John we akomeza kwinangira yanga kuzimuha.

Kuri ubu Bosebabireba yandikiye umuyobozi wa ADEPR wungirije, Rev Karangwa John amutakambira amusaba kumukomorera akongera kuba umukristo mu itorero yakuriyemo.

Muri iyi baruwa yagize ati “Bwana Muvugizi, mbandikiye uru rwandiko rufunguye mbasaba gukomorerwa ku burenganzira umunyetorero wa ADEPR yemererwa n’amategeko yayo ayigenga. Hamwe n’ibyo Muvugizi, mpangayikishijwe nuko kugeza ubu nandika uru rwandiko hashize amezi 19 ntashobora kujya ku igaburo (Ifunguro ryera), kugira imirimo y’ubugingo nkora (nko gushima mu ruhamegutanga 1/10, gusengera ibyifuzo binyuranye mu materaniro). Ibyo bikaba byaratewe no guhagarikwa mu mudugudu mbarizwamo wa Kicukiro/Shell guhera tariki 07/01/2018 ubwo byatangarizwaga mu iteraniro mu ruhame.

Nyuma y’amezi 4 nagize amahirwe yo kwegera mu nama nyobozi y’umudugudu mboneraho umwanya wo gusaba imbabazi ku byo naregwaga"

Muri iyi baruwa ndende Bosebabireba yanditse yagaragaje gutakamba no guca bugufi, ndetse avuga ko agitegereje anasaba imbabazi zo gukomorerwa akongera kuba umukriso nk’abandi.

Theo Bosebabireba yabwiye IYOBOKAMANA ko yanditse iyi bariwa mu rwego rwo kwibutsa umuyobozi wamuhagaritse ko nk’umubyeyi w’itorero yatanga uburenganzira agakomorerwa maze agakomeza umurimo w’Imana.

Theo Bosebabireba yandikiye umuyobozi wa ADEPR wungirije amutakambira ngo akomorerwe yongere abe umukristo mu itorero

Umuvugizi wa ADEPR wungirije, Rev Karangwa John yakomeje kwinangira gukomorera Bosebabireba


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO