Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Theo Bosebabireba afatanyije n’abavugabutumwa b’Abanyamerika bagiye gutaramira abagororerwa b’Iwawa

Vincent Nsengiyumva , 1 week ago

Ku kirwa cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda, agace kagororerwamo urubyiruko rutari rucye rwabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso zidahwitse, hagiye kubera igiterane cy’ivugabutumwa cyatumiwemo, aho azafatikanya n’abavugabutumwa b’Abanyamerika.

Iki giterane ngarukamwaka kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, gitegurwa n’Umuryango Arise Rwanda Ministries ukora ibikorwa byo guteza imbere abaturage mu Karere ka Rutsiro by’umwihariko Umurenge wa Boneza.

Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba uri mu bahanzi bubatse izina mu gihugu ndetse no hanze yacyo, niwe muhanzi uzifashishwa muri ibi bikorwa mu gutanga ubutumwa kuri uru rubyiruko binyuze mu bihangano bye.

Ibiterane n’ibi uyu muryango ukorera Iwawa buri mwaka, bigamije kugarurira icyizere urubyiruko rwangijwe n’ibiyobyabwenge ndetse no kubereka ko ari ntaho Imana itakura umuntu mu gihe yihannye akakira agakiza.

Muri iki giterane hazaba harimo n’abavugabutumwa bakomeye baturutse muri Leta zumwe Ubumwe z’Amerika barimo Pastor Bob uyoboye umuryango ukora ivugabutumwa muri gereza witwa Empty Tombs Ministries ndetse na Pastor Gregg uyoboye inama y’ubutegetsi ya Arise Rwanda Ministries.

Hazaba kandi hari na Evangeliste John Gasangwa uyobora Arise Rwanda Ministries n’abandi.

Iki giterane kizabera Iwawa kizakurikirwa n’ikindi gikomeye cyane cyiswe ‘Boneza for Jesus Festival’ kizabera kuri stade y’uyu muryango iri i Boneza mu Karere ka Rutsiro.

‘Boneza for Jesus Festival’ yatumiwemo abaramyi bakomeye barimo Theo Bosebabireba ndetse n’itsinda rya Healing Worship Team ndetse na Pasiteri Ntawiniga Jean Desire uri mu bavugabutumwa bafite ubuhamya bukomeye.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Darius Rukundo uhuza ibikorwa bya Arise Rwanda Ministries yavuze ko bategereje uyu munsi ngo kuko ari uw’amateka ku buzima bw’abanya Boneza ndetse n’abagororerwa i Wawa ngo kuko hari byinshi babahishiye bizeye ko bizabafasha kubohoka.

Yongeyeho ko abavugabutumwa bazajyana bafite amavuta ku buryo uzitabira igiterane wese atazasubirayo uko yaje.

Theo Bosebabireba azataramira abagororwa b’Iwawa


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO