Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Tanzania: Abatinganyi akabo kashobotse


Yanditswe na     Ubwanditsi
2 November 2018 saa 03:51'

Mu gihe hamwe na hamwe ku isi bakomeje kwimakaza umuco w’ubutinganyi ndetse ugakorwa cyane unashyigikiwe n’amahanga,mu gihugu cya Tanzania abakozi b’Imana bafashe iya mbere kwamaganma ubutinganyi.

Mu minsi ishize nibwo abanyamadini bahaye icyifuzo umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam ko babangamiwe cyane n’ubwiyongere bw’abatinganyi bahagaragara cyane

Kumunsi w’ejo Uyu muyobozi yahise atangaza ko hageze igihe abakora ubutinganyi babireke nyuma yo kumenya ko mur’uyu mujyi higanje abatinganyi benshi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Paul Makonda umuyobozi wa Dar es Salaam kur’uyu wa mbere yagize ati :"mfite amakuru ko hari umubare munini w’abatinganyi muri iyi ntara yacu asaba abaturage gutangira kubamagana guhera mu cyumweru gitaha".

Bigendeye ku mategeko rebana n’abatinganyi muri Tanzaniya, ubutinganyi ntibwemewe, guhuza ibitsina ku bagabo bombi bihanwa n’amategeko aba bakaba bashobora guhabwa igifungo cya burundu mu gihe baba bahamwe n’ubutinganyi.

Bamwe mu bakora ubu butinanyi bakaba bagaragaje kutishimira icyi cyemezo banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Ibyo kutavuga rumwe n’abatinganyi byahawe ingufu kuva mu mwaka wa 2015 ubwo Perezida Magufuri yajyaga ku butegetsi.

Umwaka ushize Perezida magufuri yatangaje amatungo ndetse n’abantu b’isi yose bakwiriye kurwanya abakora ubutinganyi.

Ikinyamakuru news24 gitangaza ko amavuriro amwe n’amwe yafunzwe ku butegetsi bwa Perezida Magufuli nyuma yo gusanga atiza umurindi abaryamana bahuje ibitsina ndetse akanifashishwa n’abatinganyi mu gihe cy’imibonano si amavuriro kandi gusa kuko n’ibigo byabafashaga kubona serivisi zijyanye no kwirinda agakoko gatera Sida nabyo byafunzwe.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.