Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Sobanukirwa uburyo bwagufasha guhangana n’ibitekerezo byo ‘kwiyahura’ n’icyo Bibiliya ibivugaho

Jean Claude Ndayishimiye , 1 month ago

Kimwe mu bintu biri gutuma imfu ziyongera mu Isi uko bwije n’uko bukeye harimo n’ubwiyahuzi. Abenshi mu biyahura usanga baba bafite ibibazo ndengakamere cyangwa ibikomere bituma bumva bashaka ituze mu mitima maze bakibwira ko bazaribonera mu kwiyambura ubuzima.

Icyakora nubwo ibibazo byakomera bite, kwiyambura ubuzima ni ryo kosa rya mbere umuntu akora kandi ni icyaha ku bemera Imana kuko uba usenya urusengero rwayo.

Niba ufite intekerezo zishobora gutuma ugera ku rwego rwo kwiyahura, menya ko hari uburyo bushobora kugufasha kugira ngo ucururuke kandi ubone umutuzo washakaga.

Dore uburyo bwagufasha kwirinda icyatuma wiyahura

  • Shaka umujyanama w’ubuzima vuba na bwangu

Iyo ufite ibibazo byugarije ubuzima bwawe bituma ugira ibitekerezo bibi bishobora gutuma wiyahura, si byiza kubyihererana ahubwo shaka abagufasha kwiyakira no kwisoanukirwa.

Ubusanzwe hari abantu baba ari inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bashobora kugufasha kandi ngo usanga biteguye amasaha 24 mu minsi 7.Kubasaba kugufasha ni igikorwa cy’ubutwari.

  • Kujya kure y’ibyakwangiza

Niba ibitekerezo bibi biri kukuganisha ku kwiyahura kandi ukabona ko bishoboka cyane kubikora ngo ni byiza kujya kure y’aho hantu kugira ngo utigirira nabi.

Icyo bivuze ni uko ujya kure y’icyitwa icyuma cyose, umugozi, imbunda, urwembe uburozi bwica, hafi y’umugezi cyangwa se hafi y’umuhandi imodoka zinyuramo n’ibindi bishobora kukwangiza cyangwa kukwambura ubumzima.

  • Kuganira n’inshuti

Amahirwe yo kwiyahura arushaho kwiyongera mu gihe cyose uri wenyine nk’uko twabibonye.

Uretse inzobere zishobora kugufasha gusubira mu buzima busanzwe, ushobora no kwiyambaza inshuti zawe z’inkoramutima cyangwa se umukunzi wawe akakuganiriza.

Rimwe na rimwe birafasha kubwira ibibazo byawe umuntu ushobora kukumva kuko ashobora gutuma ubwonko bwawe butuza. Ushobora gukoresha telefone, cyangwa se akaba yagusura mukamarana umwanya uhagije.

  • Irinde ibisindisha n’ibiyobyabwenge

Hari abiyahuza ibiyobyabwenge n’ibisindisha bashaka gusinzira ngo biyibagize ibibi baciyemo, nyamara ngo iyi ishobora kuba inzira yoroshye yo kwiyahura mu buryo bwihuse.

Uretse no kuba uri kugana inzira yo kwiyahura, ngo kwinjiza ibyo bintu mu mubiri bituma ubwonko budatekereza neza bigatuma bya bitekerezo byo kwiyahura bibyuka.

  • Kwita ku bimenyetso biranga ugiye kwiyahura

Ingaruka zo kugira ibitekerezo byo kwiyahura ni ukubyutsa amarangamutima abwira umutima ko nta byiringiro by’ahazaza, kwiheba ndetse bikabyutsa n’indwara y’umunabi.

Kumenya ibyo bimenyetso biranga ugiye kwiyahura bifasha umuntu gutekereza indi nzira yo kubyikuramo akumva ko akeneye ubundi bufasha buturutse ahandi. Nko ku nshuti, abavandimwe n’abandi bazobereye muby’ubuzima.

  • Gukora urutonde rw’ibintu ukunda

Iyi ngingo ivuga ko ukeneye gukora urutonde rw’inshuti ukunda, ibitabo biruhura ukunda, indirimbo, ahantu heza mu gihe ufite izo ntekerezo mbi zishobora gutuma wiyahura. Ibi ngo bishobora gutuma uhangana n’ahahise rwose.

  • Gusabana n’abandi

Ubusanzwe ngo ikintu kirusha ibindi kuba cyiza mu kwivanamo intekerezo mbi ni ugusabana n’abandi bantu kuko batuma wibagirwa agahinda wagize akabone nubwo ibyakubayeho utabyibagirwa.

Aha ngo ni ho ushobora kuganira nabo ukabasangiza ibyo wanyuzemo maze nabo bakagufasha.

  • Gukora imyitozo-ngororamubiri

Imyitozo ngororamubiri iri muri bimwe byirukana umunaniro wo mu mutwe. Bishobora kugorana kwikoresha iyo myitozo mu gihe ufite ibyo bibazo bishobora gutuma wiyahura ariko ngo ushobora kwiha gahunda y’umunsi hanyuma ugatumiza n’inshuti yabigufashamo.

  • Gusinzira bihagije

Kugira ibitekerezo bibi tuma umuntu abura ibitotsi maze akamara ijoiro ryose akanuye atekereza aho yakura ibisubizo by’ibibazo afite.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kugira ibitekerezo byinshi mu ijro bifite aho bihurira n’ubwiyahuzi kuko akenshi usanga abetekereza gutya baba bafite imigambi.

Uretse n’ibyo ngo bishobora gutuma umuntu arwara umutwe udakira. Niba ukunda ubuzima bwawe, ita ku nama zose twabonye haruguru.

Bibiliya ivuga iki ku kwiyahura?

Bibiliya isanga kwiyahura ari kimwe no kwica, kandi ni byo’ni ukwiyica ubwawe. Imana ni yo yonyine imenya igihe n’urupfu umuntu azapfa. Dukurikije ibivugwa na Bibiliya, kwiyahura sibyo bigaragaza niba umuntu afite ijuru. Iyo umuntu udakijijwe yiyahuye, nta cyo aba akoze, uretse ’kwihutisha’ urugendo rwe rugana mu muriro utazima.

Kwiyahura buri gihe bifatwa nk’icyaha gikomeye cyane ku Mana. Dukurikije ibivugwa na Bibiliya, kwiyahura ni ubwicanyi; kandi buri gihe bifatwa nk’ikosa. Tugomba rero kudaha agaciro kanini agakiza k’umuntu wiyita Umukristo, nyamara akarenga akiyahura.

N’ubwo hadasobanura neza kwiyahura, mu 1 Abakorinto 3:15 ni umurongo mwiza ugaragaza ko Umukristo wiyahuye ’Azakizwa ubwe, ariko gusa nk’umuntu ukuwe mu muriro.’

Kwiyahura biri mu bibazo bihangayikishije Isi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO