Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Alarm Ministries mu bazitabira igitaramo cya Prosper Nkomezi

Ubwanditsi , 4 months ago

Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu bari kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatumiye abaririmbyi batandukanye mu gitaramo yise ’Ibasha Gukora Live Concert’ azamurikiramo album ye ya mbere yise “Sinzahwema.”

Ni igitaramo gikomeye biteganyijwe ko kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 7 Nyakanga 2019.

Prosper Nkomezi yatumiye abaramyi batandukanya bazafatikanya kururutsa imitima ya benshi barimo Simon Kabera ukundwa n’abatari bacye, Serge Iyamuremye, itsinda rya Alarm Ministries n’abandi batandukanye.

Umuramyi Prosper Nkomezi uri kuzamura impano ye mu buryo budasanzwe yamenyekanye mu ndirimbo nka "Sinzahwema" (izwi nka Amamara), "Humura", "Ibasha gukora", "Singitinya", "Urarinzwe", "Nzayivuga", "Hazaba" n’izindi zagiye zzikundwa n’abatari bacye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000Frw mu myanya isanzwe, 10,000Frw muri VIP na 15,000 muri VVIP.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yatangiye gucururizwa ahantu hatandukanye ndetse abayagura mbere bagabanyirizwa ibiciro dore ko itike yo mu myanya isanzwe igura 3,000 Frw, iyo muri VIP ikagura 8,000 Frw, mu gihe muri VVIP igura 15,000 Frw.

Abashaka aya matike barayasanga kuri Konka muri T2000, Café Ark Kisimenti (Chez C John), Kemmy Shop mu Biryogo, Zion Temple Gatenga, Wells Salvation Church Kimironko, Calvary Ministry i Remera, Foursquare Gospel Church, ERC Kimisagara, ERC Masoro, Healing Center Remera, Zion Temple Kabeza na Bethesda Holy church ku Gisozi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO