Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Umuramyi Simon Kabera yahaye Danny Mutabazi akabando ko kwitwaza anasaba abashumba kudatera umugongo abanyamuhamagaro

Ubwanditsi , 2 months ago

Umuramyi Simon Kabera umuazi igihe kitari gitoya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yahaye umusore w’umubyiruka uri kwitwara neza muri Muzika yo guhimbaza Imana Danny Mutabazi, impanuro zikomeye zazamufasha gukora umurimo w’Imana neza ndetse anagenera ubutumwa bukomeye abashumba b’amatorero aho yabasabye kutigira ba ntibindeba mu gushyigikira abanyamuhamagaro.

Ibi Umuramyi Simon Kabera yabivuze ku cyumweru cyo kuwa 02 Kamena 2019 ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere y’amajwi n’amashusho uyu muhanzi Danny Mutabazi yise ngo "Calvary".


Umuramyi Simon Kabera yahaye impanuro zikomeye Danny Mutabazi

Simon Kabera ubwo yarimo asoza kuririmba indirimbo ze zanyuze bikomeye imbaga y’abakristo bari bateraniye kuri Dovee Hotel yahamagaye Danny Mutabazi ahita avuga amagambo agira ati:"Ndashima Imana kubwawe cyane kuko indirimbo zawe ziranyubaka cyane kuko zivuga cyane ku musaraba wa Yesu kandi icyo nakubwira nuko Imana ariyo kwizerwa kandi umenyeko uyu murimo kuwukora ari ukwitanga udashyize imbere amafaranga kuko iyo Imana ishatse ko uyabona irayaguha ariko atariyo ntego yawe yo gukorera Imana ".

Simon Kabera yanasabye abakozi b’Imana gushyigikira abaririmbyi ati:"Bashumba ndabinginga mu mwami Imana ngo mushyigikire uyu mwana Danny Mutabazi kuko afite impano idasanzwe ariko ndabizi ko bamwe mutari bubikunde kuko abantu b’iki gihe bakunda abantu bababwira kujya Iburayi n’ibindi bitangaza ariko rwose mwe gutera umugongo igikorwa cyo gushyigikira abanyempano kandi uzajya asenga wese ajye asengera umuramyi Danny Mutabazi ngo akomere ashikame .

Danny Mutabazi umuririmbyi ni ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave, Danny Mutabazi, yahembuye imitima y’abitabiriye igitaramo cyo kumurika album ye y’amashusho yise ‘Calvary’ bamwaturiraho umugisha.

Ni igitaramo cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2019, mu Mujyi wa Kigali kuri Dove Hotel, ahari hakoraniye imbaga y’abakirisitu n’abakunzi b’indirimbo z’uyu muhanzi zigaruka cyane ku bwiza bw’umusaraba n’uburyo abemera Kirisitu bawuboneraho umukiro.


Danny Mutabazi yanyze bikomeye abitabiriye igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ngo"Carvaly"

Album yamuritswe na Mutabazi ifite umwihariko w’uko indirimbo ziyigize nibura 80% zivuga ku gaciro k’umusaraba wa Yesu Kirisitu.

Indirimbo zirindwi ziganjemo izikunzwe muri iyi minsi nka ’Binkoze ku mutima’, ’Ufite uwo mwana’, ’Calvary’ n’izindi zirimo ’Getsemani’, ’Ineza yawe’, ’Ntiyasinziriye’ na ’Ntiwanyihakanye’.

Mu gitaramo cyo kumurika Calvary, Mutabazi yafashijwe n’abahanzi barimo Simon Kabera, Papi Clever ndetse n’amakorali ya Siloam ya ADEPR Kumukenke na Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge.


Abashumba basabwe na Simon Kabera kurushaho kuba hafi no gushyigikira umuramyi Danny Mutabazi

Reba Best Live Performance ya Simon Kabera muri iki gitaramo yatangiyemo inama n’impanuro:

Reba Best Live Perfomance ya Danny Mutabazi mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO