Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Shining Family Ministries yateguye Yubile yo kwishimira iterambere ry’amadini n’amatorero nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi , 2 months ago

SHINING FAMILY MINISTRIES babinyujije muri Porogaramu yitwa UMURAGE MUSHYA INITIATIVE bateguye ibirori bikomeye byo kwizihiza iterambere amatorero n’amadini amaze kugeraho nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ihagaritswe.

Ni ibirori bikomeye byiswe "Rabagirana Rwanda" abanyamadini n’amatorero atandukanye, abayobozi bo mu nzego za Leta, n’abanyarwanda muri rusange.

Uyu munsi wo kwizihiza yubire y’imyaka 25 idini n’itorero bya nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 uteguwe mu ntego zo Gushima Imana urugendo ikoranye n’Abanyarwanda kuva 1994 kugeza 2019, hashimirwa abagize uruhare mu kubohora u RWanda rukaba rumaze kwiyubaka mu buryo bufatika.

IYOBOKAMANA yagiranye ikiganiro n’Abayobozi Bakuru b’umuryango SHINING FAMILY MINISTRIES badutangariza byinshi kuri iyi gahunda iri gutegurwa.

IYOBOKAMANA: Mwatangira mutwibwira?

SEBANANI Christophe: Nitwa Pastori SEBANANI Christophe nkaba Umuyobozi mukuru w’umuryango SHINING FAMILY MINISTRIES

RURANGWA Denis: Nitwa RURANGWA Denis nkaba mpagarariye gahunda (Program) UMURAGE MUSHYA INITIATIVE, imwe muri gahunda z’Umuryango SHINING FAMILY MINISTRIES.

IYOBOKAMANA: Nk’umuryango watangijwe na Young Generation mumaze igihe kigera ku mwaka mwaratangarije Abanyarwanda igikorwa cya yubile y’imyaka 25 y’Itorero rya Gikristo mu Rwanda, mwadusobanurira mu magambo make uko icyo gitekerezo cyabajemo?

SEBANANI Christophe: Murabizi ko igihugu cyacu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, iyo Jenoside iba mu gihugu cyari gifite abaturage bacyo hafi ya bose ari abakristo (96%), byaragoranye kwiyumvisha uburyo igihugu gifite abaturage bafite imyizerere n’imyemerere nk’iyo cyabamo Jenoside.


Pastori SEBANANI Christophe hamwe na Rurangwa Denis bateguye isaburu y’imyaka 25 idini n’itorero bimaze nyuma ya Jenoside

Iki kibazo ni nacyo cyateye Abayobozi bacu bakuru b’Umuryango wa Gikirisitu mu Rwanda wicara iminsi 3 kuva tariki 8-11 Kamena 2014 mu Karere ka Musanze bashakira hamwe impamvu zateye ayo mahano angana atyo mu gihugu gifite Abakristu bangana gutyo.

Umwe mu myanzuro yavuye muri uwo mwiherero bemeranijwe ko batigeze bahindurira Abanyarwanda kuba aba Kristu ahubwo babahinduriye kuba abayoboke babo birangira babaye abakirisitu ku izina gusa.

Mu magambo make ni ukuvuga ko kuva ubukristo bwagera mu Rwanda mu mwaka wa 1900 kugeza 1994, hafi imyaka 100 nta butumwa IYOBOKAMANA bwa Yesu kristo buhindura abantu kuba abana b’Imana bwigeze bwigishwa ari yo mpamvu amahano nka Jenoside yashobotse ndetse kugeza na n’ubu tukaba tukibona ibibazo bikomeye bikomoka ku myemerere.

IYOBOKAMANA: Ese kuba abayobozi banyu barakoze iriya Declaration mwabifashe mute?

RURANGWA Denis: Mu byukuri iki gikorwa cyakozwe n’abayobozi bakuru b’amatorero n’amadini ya Gikristo ni icy’ingenzi cyane kuko cyatumye umuryango Nyarwanda ubohoka ubasha gusobanukirwa ko ibyo bari barigishijwe banayobotse atari ukuri kuko abakristo b’ukuri badashobora gukora Jenoside ari nacyo cyaduteye gukanguka kugira ngo tutazongera kugwa mu ruzi turwita ikiziba.

IYOBOKAMANA: Ngaho mukomeze mutubwire icyabateye gutegura Yubile?

SEBANANI Christophe: Mu ngamba ya 8 batangaje ko urubyiruko ruhabwa uburenganzira mu buyobozi kugira ngo bagire uruhare mu kugena icyerekezo kibabereye.

Twebwe rero nk’abashibutse mu mateka ya Jenoside kandi tubarizwa mu muryango wa Gikristo dushingiye kuri iyi myanzuro y’Abakuru twakomeje gushakisha uburyo twasohoka mu ngaruka twasigiwe n’ayo mateka tukubaka igihugu cyiza kizira amacakubiri gishingiye ku ijambo ry’Imana.

Muri urwo rugendo rutoroshye rwo kuva iyi myanzuro yafatwa twafashe mo umwanya ukomeye wo kwiga, gukora ubushakashatsi kubyo twemera n’ibyo twizera nk’uko n’ingamba ya 6 abo bayobozi bafashe ibisaba kugira ngo harandurwe burundu ibibazo bikomoka mu myemerere.

IYOBOKAMANA :Muri ubwo bushakashatsi mwakoze mwasanze impamvu ari iyihe?

RURANGWA Denis: Imwe mu mpamvu nyamukuru zateye aya macakubiri twasanze ishingiye ku myemerere n’imyizerere y’abanyarwanda irimo ibibazo bikomeye bigomba gushakirwa umuti mu maguru mashya ku buryo ababyiruka batazayimukana mu yindi myaka 25 iri imbere.

IYOBOKAMANA: Muri Yubile muri gutegura umuti w’ibyo bibazo ni uwuhe?

SEBANANI Christophe: Mu rwego rwo gutanga igisubizo kirambye, Umuryango SHINING FAMILY MINISTRIES wateguye gahunda yagutse kandi irambye yiswe UMURAGE MUSHYA INITIATIVE ari naho yateguriye icyo gikorwa cya yubile mu bufatanye n’abagize umuryango Gikristo mu Rwanda.

Muri iyi gahunda turifuza gusobanurira ababyiruka ndetse n’Abanyarwanda muri rusange mu buryo burambuye intandaro y’ibyo bibazo tumaze igihe turwana nabyo, ingaruka zabyo ndetse n’umuti wabyo wa burundu.

IYOBOKAMANA: Mwasobanurira muri make UMURAGE MUSHYA INITIATIVE icyo igamije?

RURANGWA Denis: Iyi gahunda y’umurage mushya yubakiye ku nkingi 7 zirimo ibikorwa byo mu myaka 25 iri imbere no kurenzaho tuzagenda tubasobanurira muri gahunda ziri imbere.

IYOBOKAMANA: Imyiteguro y’iki gikorwa cya Yubile muyigeze he?

SEBANANI Christophe: Imyiteguro y’iyi yubile irarimbanije kuko hashize hafi umwaka wose tuyitegura. Ubu amadini yose n’amatorero ya Gikristo, imiryango ya Gikristo, inzego za Leta zibishinzwe ndetse n’abikorera ku giti cyabo, kuva mu kwezi kwa 11 kwa 2018 barabimenyeshejwe, barabyishimira, hategerejwe umunsi nyirizina wa yubile.

IYOBOKAMANA: Ibikorwa by’ingenzi muri yubile muri gutegura ni ibihe?

RURANGWA Denis: Kubera ko iyi yubile ishingiye ku kureba ibyagezweho mu myaka 25 ishize n’icyerekezo cy’imyaka 25 iri imbere, ibikorwa bya Yubile bikubiye mu bice bitatu:

Gushima Imana urugendo ikoranye n’Abanyarwanda kuva 1994 kugeza 2019.
Gushimira ku mugaragaro abantu bose bagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda dufite uyu munsi.

IYOBOKAMANA: Iki gikorwa mwagiteguye ku yahe matariki?

RURANGWA Denis: Iyi yubile twateganije ko izaba ku itariki ya 1 Nzeli 2019.

IYOBOKAMANA : Iki gikorwa cya Yubile kizaba gifite iyihe nsanganyamatsiko?

SEBANANI Christophe: Iyi yubile ifite insanganyamatsiko igira iti “RABAGIRANA RWANDA”, ikaba ishingiye mu ijambo ry’Imana (yesaya 60:1-3)

IYOBOKAMANA : Ni irihe jambo risoza mwabwira abanyarwanda?

SEBANANI Christophe: Ikintu twabwira Abanyarwanda ni uko iki ari igikorwa gikomeye mu mateka y’Itorero rya Gikristo mu Rwanda kuko niba urubyiruko rufashe iya mbere rugategura igikorwa nk’iki gikomeye ariko cyane cyane ruri gushakira itorero n’igihugu muri rusange ibisubizo by’ejo hazaza ni umugisha ukomeye, bityo tukaba duhamagarira abanyarwanda bose aho bari hose ndetse n’inshuti z’ u Rwanda kwitabira iki gikorwa kugira ngo twubake u Rwanda rurabagirana kuko ni wo murage Uwiteka yaduhaye.

IYOBOKAMANA: RURANGWA wowe hari icyo wakongeraho?

RURANGWA Denis: Iyi ni yo ntangiriro y’ububyutse Abanyarwanda bamaze igihe kitari gito bategereje.


Pastor Christophe umuyobozi wa SHINING FAMILY MINISTRIES


Rurangwa Denis umuyobozi wa Porogaramu UMURAGE MUSHYA INITIATIVE

REBA IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE N’ABA BAHUNZABIKORWA BYO KWIZIHIZA YUBILE Y’IMYAKA 25 Y’ITORERO N’IDINI BYA NYUMA YA JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO